Amakuru

Hakwiye ingamba zo guca abanywera itabi mu ruhame.

Inzego zimwe z’ubuyobozi  zivuga  ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hafashwe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, ubirenzeho akazajya acibwa amande .

Iki ni kimwe mu byemezo byafatiwe  mu nteko y’inama njyanama y’akarere ka Ngoma kibanje guteza impaka, bitewe nuko kugeza ubu nta hantu hazwi hashyizweho hagenewe kunywera itabi.

Bamwe mu banywi b’itabi, bakunze  bagiye bagaragaza ko badashobora kurireka kubera ko barinyoye kuva kera ku buryo hari n’abarifata nk’umuti. Bamwe bagaragaza ko bitwararika kurinywa bakirinda kurinywera mu ruhame kugira ngo bitangira ingaruka ku batarinywa.

itabi

Karemera Callixte, utuye mu murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, avuga ko yatangiye kunywa itabi kuva 1968,  kugeza ubu akaba nta munsi n’umwe  ushobora gushira atanyoye itabi.

Agira  ati, “Itabi ryangize imbata, iyo naribuze ndahangayika n’ibiryo nshobora kubireka.Itabi ndarisaba nkarisaba n’umunyamahanga, iyo ngiye  kurinywa  akenshi nditarura, naba  nicaranye n’abantu batarinywa nkajya ku rhande kugira ngo ntababangamira, ariko kurireka byo byarananiye.”

Naho Niyigena Casien w’imyaka 24  wo mu karere ka Kayonza, yemeza ko nubwo  atanywa itabi hari abanywi b’itabi badatinya kurinywera mu ruhame, mu nzira n’ahandi, bikabangamira  abatarinywa.

Ati “Abanywi b’itabi barabangama cyane no mu nzira hari abagenda barinywa kandi umwotsi waryo batubwiye ko ugira ingaruka cyane ku muntu  utarinyoye wawuhumetse kurusha uri kurinywa.”

Akomeza avuga ubuyobozi bubihagurukiye bugafata urimo  arinywera mu ruhame agahanwa, wenda byazagabanuka kuko bibabaje  kubera ko kugeza ubu abanywa itabi barinywera aho babonye kandi bibangamira abahisi n’abagenzi.

Banamwana Bernard, Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Ngoma, avuga ko abayobozi mu nzego zose z’ubuyobozi mu karere ka Ngoma basabwe kwigisha abaturage kwirinda kunywera itabi mu ruhame kuko bigira ingaruka ku buzima. Uzabirengaho azajya acibwa amande.

Ati, “Kunywera itabi mu ruhame birabujijwe, kandi njyanama yafashe icyemezo cy’uko buri muyobozi asabwa gukangurira abanywi b’itabi kutarinywera mu ruhame.”

Akomeza avuga ko ari icyemezo kigamije kwibutsa abantu ko kunywera itabi mu ruhame ari ikosa, ku nyungu z’ubuzima bw’uwarinyoye n’uri iruhande rw’aho yarinywereye. Uzabirengaho akanywera itabi mu ruhame azacibwa amande y’ibihumbi 5.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima(OMS) ugaragaza ko umwotsi w’itabi ugira ingaruka ku muntu wese wawuhumetse yaba urinywa cyangwa utarinywa, bigatera indwara zirimo kanseri z’ibice bitandukanye by’umubiri nk’ibihaha n’indwara y’umutima.

Mu Rwanda ibikorwa byo kunywera itabi mu ruhame ndetse no kuryamamaza ntabwo byemewe, gusa abatanywa itabi bo mu karere ka Ngoma bumvikana kenshi bavuga ko hakigaragara abarinywa ndetse rimwe na rimwe bakabikorera mu ruhame bikabagiraho ingaruka biturutse ku mwotsi waryo.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM