Afurika

Amwe mu mateka y’inkomoko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore ku isi

Tariki ya 8 Werurwe 2017, mu Rwanda n’ahandi ku isi bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Muri rusange hashize imyaka irenga 40 isi yose yizihiza uyu munsi wahariwe abari n’abategarugoli.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu cye ndetse no guharanira amahoro ku isi.

abaturage

Abagore bagira uruhare mu iterambere

Mu mwaka wa 1975, ubwo wari umwaka wahariwe abagore muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nibwo bizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo hari kuwa 8 Werurwe.

Hashize imyaka ibiri gusa, nibwo uwo munsi waje gukwirakwira ndetse banongeraho ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akaba yanahabwa agaciro.

Muri icyo gihe kandi hagaragajwe uruhare rw’ umugore mu iterambere rirambye ndetse no kuzana amahoro ku isi nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

abyina

Abagore mu byishimo ku munsi wabahariwe 

Tariki ya 28 Gashyantare  1909, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu mwaka wa 1910, abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’ umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17,ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.

gore

Abagore bafite uruhare mu kubaka umuryango 

Mu wa 1911 bishingiye kubyari byavugiwe mu nama twavuze haruguru , umunsi mpuzamahanga w’ umugore wizihijwe kuburyo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark,Germany na Swetzerland abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu wa 1913 – 1914 umunsi mpuzamahanga w’ umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’uburayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro. Mu wa 1917 mu gihugu cy’ Uburusiya inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kagaba Emmanuel

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM