Amakuru

Gicumbi: Abagore bahagurikiye ubusinzi kuri bagenzi babo

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Cyumba batangaza ko bageze ku rwego rw’iterambere,bavuga bahagurukiye ubusinzi, basigaye ari intangarugero mu kubaka umuryango, bemeza ko bari gufashanya n’abagabo babo.

Umuhuzabikorwa w’Inama  y’Iguhugu y’Abagore mu murenge wa Cyumba Uwizeyimana Clementine, avuga ko  Abagore bo mu kagari ka Nyaruka, mu mudugudu wa Burindi,,abagore baho baratinyutse.

Agira ati,“Nkurikije  imyaka 14 mbaye muri uyu mudugudu, uko nahageze abagore bari abantu bitinya ku buryo no kubatumira mu nama bitabiraga babanje  kubasanga mu rugo, akagoroba k’ababyeyi ni bimwe mu byabahinduriye isura.”

gicumbi

Bamwe   mu bagore bo mu Karere ka Gicumbi

Akomeza avuga ko U tariki ya  15 Ukwakira 2015 ku munsi w’umugore wo mu cyaro, bari bahize ko nta mugore ugomba kubura igisuperi cyo kubikamo ifunguro ry’umugabo wagiye ku kazi ko bitazasubira, ndetse no kwishakira isuka ya buri mugore nk’icyemezo kigamije kuzamura ubuhinzi, bakanarwanya imirire mibi.

Biturutse mu mugoroba w’ababyeyi, bahagurukiye abagore barangwaho ubusinzi, ngo ubu icyo kibazo cyaragabanutse.

Yongeraho  ko bitewe n’ubukangurambaga bunyuzwa mu mugoroba w’ababyeyi, tugira umwanya wo gufata umugore wagaragayeho ubusinzi akitwara nabi,  tukamushyira imbere ya bagenzi be, tukamunenga rwose, tukamubwira ko  umuco yagaragaweho utabereye umubyeyi, bigaragara ko umuco wo gusinda ku babyeyi urimo ucika, ariko turacyafite indi ntera kugira ngo bicike burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte, asaba abagore ko batagomba  kwiyumvisha ko kuba barahawe ijambo bibakuraho inshingano yo kumenya urugo.

Ati, “Mumenye ko muri ba mutima w’urugo, kandi mumenye agaciro mufite, ntidukeneye abagore b’abasinzi  ngo tujye tubabona mu muhanda  mwanyweye kanyanga.”

Akomeza avuga ko abagore bagomba kumenya ko agaciro basubijwe  kabaha inshingano  yo gukora ibyo batakoraga kera, bagakora cyane gukora babone iterambere mu muryango.

Urubuga nkoranyambaga  umuseke dukesha iyi nkuru,ruvuga  kivuga ko Umwe mu bagore witwa Mukabeza, atuye mu mudugudu wa Burindi yatangarije Umuseke ko nta makimbirane apfa kugaragara aho batuye ngo ibibazo byose babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi.

Uyu mugore avuga ko umugoroba w’ababyeyi bawitabira hamwe n’abagabo babo, bityo ngo n’imihigo iteza imbere umuryango bayifatira hamwe, gusa asaba bagenzi be kurushaho kongera imbaraga mu guhesha umuryango agaciro.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM