Nyuma y’ibikorwa byinshi bigizwe n’udushya dutandukanye, uruganda rwa Nyirangarama rukomeje gushyira ahagaragara.
Kuri ubu muri uyu mwaka uru ruganda rwabazaniye akandi gashya kadasanzwe aho ubu uru ruganda rwafunguye Station ya Essance ndetse na Mazutu izwi ku izna rya SIGEPE bishatse kuvuga mu magambo arambuye Sina Gerard Petroleum.
Station SIGEPE Nyirangarama
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’uru ruganda Bwana Sina Gerard,yatubwiye ko iyi station ije gukemura ikibazo cy’imodoka zijya mu gice cy’amajyaruguru zigira ikibazo cya Essance na Mazutu, bityo mu gihe abagenda muri uyu muhanda bageze kwa Nyirangarama bafata icyo kurya n’icyo kunywa, bazajya banongera Essance na Mazutu mu modoka zabo bityo ikibazo cyo kuba bakenera Essance na Mazutu bari mu nzira kigakemuka.
Yakomeje avuga ko kandi umushoferi wese unyweshereje Essanze na Mazutu kuri iyi station ahabwa Jus y’agashya y’akanozangendo kugirango agere aho ajya nta nyota.
Iyi station ije nk’igisubizo ku bakoresha umuhanda w’amajyaruguru akaba ari n’akarusho ku gukomeza gutanga serivisi nziza ku bagana uruganda rwa Nyirangarama.
Iyi statition SIGEPE yatangiye gukora ku mugaragaro kuva tariki ya 26 mutarama, 2017 ikazajya igemurirwa Essance na muzutu ku bufatanye n’uruganda rwa SP rusanzwe rugemura ibikomoka kuri peteroli hano mu Rwanda.
Carine Kayitesi
Umwezi.net

