Asura abaturage bo mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,KAZAIRE Judith yaganiriye nabo abaha impanuro zinyuranye .Hri mu cyumweru cyahariwe bufasha mu by’amategeko.
Muri rusange iki cyumweru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti, “Haranira guhabwa ubutabera kuko ari uburenganzira bwawe” , abaturage mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Ngoma basobanuriwe amategeko ariko cyane cyane itegeko ry’umuryango, bashishikarizwa kurangiza imanza za Gacaca zirebana n’umutungo, ndetse bakemurirwa n’ibindi bibazo.
Guverineri w’Ibirasirazuba, Kazaire Judith
Guverineri KAZAIRE Judith, yashimiye abaturage b’umurenge wa Jarama ukuntu bitabira umurimo, bakiteza imbere ariko ababwira ko yababajwe cyane n’umubyeyi wapfuye yishwe n’umugabo we.
Guverineri yatanze inama zirimo kurangiza imanza za Gacaca vuba, Kurwanya ibiyobyabwenge; Kwirinda urugomo, kurwanya ruswa n’akarengane;guharanira uburenganzira bwabo;k urwanya igurishwa ry’abantu ariko ababyeyi bakaba maso cyane, kwitegura kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23; kugira isuku no Kunoza imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Mu bibazo byagaragajwe n’abaturage harimo icy’uko bacikanywe no kwandikisha abana mu gihe Leta yari yatanze cyo kubikora nta mande, bakaba bagaragaza ko babaye benshi ku buryo umukozi ushinzwe irangamimerere atabashije kurangiza kwandika abo bana mu mezi abiri gusa, bityo bakaba basaba ko bakongera gukomorerwa.
Guverineri yasabye Akarere n’umurenge kwita kuri icyo kibazo, bagakomeza gahunda ya buri cyumweru yari igaragajwe n’Umurenge, yizeza ubuvugizi bushoboka kuri icyo kibazo.
Hagaragaye kandi ikibazo cy’abaturage benshi na Rwiyemezamirimo ECOCAS, wabakoresheje mu materasi akabambura amafaranga 33.731.00. Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje uko bwagiye bufasha abaturage muri icyo kibazo kugeza bubafasha kujya mu Nkiko, ariko ikibazo cy’amagarama kikaba gikomereye benshi, kuko hari abambuwe amafaranga ari munsi y’igarama. Guverineri yasabye akarere gukomeza gufasha abaturage muri izo nzira z’inkiko kubo byashobotse, ariko n’inzira y’ibiganiro na Rwiyemezamirimo ikaba yakongera kugeragezwa, cyane ko adahakana ko afitiye abaturage amafaranga.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

