Umurenge wa Bwira ni umwe mu mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwira Kavange Jean d’Amour , avuga ko hari ibibazo byugarije abaturage ariko agasaba ko haba ubufatanye n’ubuyobozi kugirango bishobore gukemuka.
Uyu murenge kandi urangwamo ubuharike bukurura ubwumvikane buke mu miryango hakaba hakigaragara abana bajya mw’ishuli nta nkweto bambaye iki kikaba ari ikimetso cy’ubukene mu baturage.
Muri uyu murenge hakunze kwera imbuto zitandukanye
Ku bijyanye n’ibikorwa remezo, imihanda iri muri uyu murenge imeze nabi, isoko rinini rya Gashubi ntiryubakiye, niwo murenge wonyine utaragerwamo n’amashanyarazi. Igihe cy’imvura ubuhahirane n’indi mirenge ntibugenda neza kubera imihanda mibi, abarwayi barembye nabo ntibabona uko batabarwa byihuse ahanini hakoreshwa ingobyi za gakondo.
Kubera imyumvire yo hasi abahinzi bamwe ntibarumva akamaro k’ifumbire bakaba bagihinga ku buryo bwa gakondo budatanga umusaruro
Kavange Jean d’Amour, Umunyambanga nshingwabikorwa w’uyu umurenge, avuga ko ufite ibisubizo. Agira ati, “hashyizweho za komite nkurikiranabuhinzi zishinzwe kuzamura imyumvire y’abahinzi bakitabira guhinga kiyambere, abaturage bariyubakira ibyumba by’amashuli, bitabira gutanga ubwisungane mu kw’ivuza n’ibindi.”
Akomeza avuga ko umuenge ayobora, ukize ku mabuye y’agaciro kuko ubarirwamo amasosiyete 5 acukura ayo mabuye, ufite abashoramari biyemeje kuyacukura ku buryo bugezweho hakoreshejwe imashini.
Abaturge bamaze gutera intambwe mu miyoborere myiza n’imitangire ya serivisi, ibigo by’imari nk’Umurenge Sacco byarabagereye. Gahunda ya girinka, VUP, kuremera abatishoboye, kubyarira kwa muganga no guhuza ubutaka bigeze ku kigero kitari kibi.
Mu gutanga ibisubizo by’ibibazo yashyikirijwe, umuyobozi w’uyu murenge agaya bamwe mu baturage bagihungabanya umutekano kubera ubusinzi, ubuharike n’ubujura; abagiseta ibirenge mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’abakirangwa n’imyumvire yo hasi.
Ku byerekeranye n’umutekano asaba akomeje abaturage kuwitaho bakomeje, akabasaba kwishyura mituweli ku gihe kandi bakarangwa n’isuku aho bari hose.
Kimwe no mu yindi mirenge abaturage ba Bwira baracyafite ibibazo by’imanza, amakimbirane mu ngo akurura umutekano muke hagati y’abashakanye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bwira Kavange Jean d’Amour, asaba abaturage kwirinda ibyo byose bakagendera kuri gahunda z’igihugu bagakora kugirango babashe kwiteza imbere.
Umurenge wa Bwira ufite abawuvukamo hirya no hino mu Rwanda bakaba bose bariyemeje kuzamura iterambere ry’Umurenge wabo.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

