Amakuru

Nyagatare : Abanyamuryango ba AERG&GAERG barasabwa gukomeza ibikorwa byubaka Igihugu.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cya AERG/GAERG wabereye mu kagari ka Karama ho mu murenge wa Karangazi, Minisitiri w’umuco na sipo, Uwacu  Julienne, yashimiye abanyamuryango ba AERG&GAERG ku bikorwa by’indashyikirwa bakora muri iki cyumweru anabasaba ko byakomeza no mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko byongerera imbaraga abagizweho ingaruka na Jenoside.

Mu cyumweru cya AERG&GAERG abanyamuryango b’uyu muryango, uhuza urubyiruko rw’abanyeshuri n’abarangije amashuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi, bakora ibikorwa bitandukanye birimo gukora umuganda wo gufasha no kuremera abatishoboye, gusukura inzibutso za jenoside hamwe no gushimira abagize uruhare mu kurokora abahigwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi nk’uko insanganyamatsiko y’iki cyumweru muri uyu mwaka ivuga “Ukurokoka Kunyibutsa Gushima”

Minisitiri w’Umuco na siporo,  Uwacu Julienne, agira ati, “Guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu byakozwe n’urubyiruko, urwo rubyiruko rwitanze rwatanze umwenda ku rubyiruko ruriho uyu munsi, kugira ngo tuzubakire ku byo bo bakoze tugire ahandi tugeza iki gihugu.Umusingi ukomeye twarawubakiwe harageze ngo natwe tuwubakireho ibiramba bikomeyekandi sinshidikanya ko ibikorwa mukora bizatugeza kuri rwa Rwanda tuvuga ko tuzarwubaka tukarugira nka paradizo.”

Ministri Uwacu Julienne, Ushinzwe Umuco na Siporo

Akomeza yibutsa abantu bose ko ari inshingano ya buri wese gufata mu mugongo abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ibi bikorwa tubisoje bitegurira kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23. Icyumweru cy’icyunamo ni umwanya wo kwibukiranya amateka yacu bitagamije guheranwa n’agahinda k’ayo mateka mabi ahubwo ko ibyo bihe bibi byabaye kandi hari icyabiteye ariko ejo aho tujya hagomba kuba heza kurushaho. Ibyo mukora byubaka imitima ya benshi bagira ibibazo by’ihungabana kuko bigarurira imbaraga za nshike, imfubyi n’ababyeyi bafite ibibazo

Minisitiri Uwacu Julienne, agira ati, ”Kwibuka ntidushobora kubireka kuko tuvanamo n’imbaraga ntitwibagirwe cyangwa ngo twirare nubwo atari benshi (ariko baracyahari) baba abatujyanye muri ayo mateka mabi,ababashyigikiye n’abakifuza kuyadusubizamo (nubwo badashobora kubigeraho barahari) niyo mpamvu dukwiye gufatanya kugira ngo na ba bandi bakirwaye ntibazatwangirize, ndabashimira umusanzu mutanze mu gutegura’ terrain’  ariko nkanabasaba ko ibi bikorwa mukoze bizakomeza muri kiriya cyumweru cy’icyunamo no muri ya minsi ijana yo kwibuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi  MUPENZI Georges, ashimira   abanyamuryango ba AERG&GAERG ku bikorwa by’iterambere bakorera mu karere ka Nyagatare birimo ubuhinzi n’ubworozi bakorera muri aka kagari ka Karama ho mu murenge wa Karangazi anabizeza ubufatanye muri gahunda zose zigamije kubaka Igihugu no kugiteza imbere.

Tariki ya 7 Mata 2017 abanyarwanda bazibuka ku nshuro ya 23 abanyarwanda bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyagezweho”. Ni gahunda ngarukamwaka ibanzirizwa n’icyumweru cy’Icyunamo, ikarangira tariki ya 3 Nyakanga hazirikanwa iminsi 100 jenoside yakorewe abatutsi yamaze.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM