Tariki ya 3 Mata 2017, mu nama yahuje abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) n’abayobozi ndetse n’abakozi ku rwego rw’Akarere n’imirenge bashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Ruhango, abahagarariye amakoperative y’abahinzi, n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye bafite uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi, abayitabiriye bagejejweho amakuru ku iteganyagihe ry’igihembwe cy’ihinga 2017B, ni uvuga igihe cy’itumba kiva mu kwezi kwa Werurwe kikageza muri Gicurasi.
Kazora Jonas, yerekana uko ibipimo by’imvura bimeze
Muri rusange hagaragajwe ko mu Karere ka Ruhango imvura izacika mu matariki 15 y’ukwezi kwa Gicurasi. Ni muri urwo rwego abashinzwe ubuhinzi ku nzego zose basabwe kugeza aya makuru ku bahinzi no kubashishikariza kuyitaho mu bikorwa byabo kuko bizabarinda ingaruka mbi zava miterere n’ibipimo by’imvura iteganyijwe, no ku gihe cyayo cyo gucika.
Kazora Jonas akora mu ishami ry’iteganyagihe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, akaba ari we watanze ikiganiro ku iteganyagihe ry’Iguhembwe cy’Ihinga 2017B, avuga ko abahinzi bakwiye kugira amakuru ku iteganyagihe ry’aho batuye cyangwa bakorera ibikorwa byabo kandi bakayakoresha kugira ngo babashe kugira umusaruro mwiza.
Mu gushimangira akamaro k’amakuru ku iteganyagihe, kazora agira ati , “n’umukozi wo mu rugo akwiye kumenya amakuru ku iteganyagihe, akamenya igihe gikwiye cyo gufura imyenda y’umukoresha we.”
Asaba buri wese kujya akurikirana amakuru yose atangwa ku iteganyagihe no gusobanuza igihe cyose habaye impinduka. Ibi bikazafasha kunoza igenamigambi ry’ubuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque, asaba abitabiriye inama kumva neza no guha agaciro iteganyagihe mu bikorwa byabo bya buri munsi, by’umwihariko ibikorwa by’ubuhinzi.
Asaba akomeje ko bagomba gushikariza abahinzi kwitabira gukoresha ubuhanga (Science) n’amakuru atangwa n’abahanga mu bikorwa by’ubuhinzi. By’umwihariko bakaba bagomba guha agaciro gakwiye amakuru ku migwire n’icika ry’imvura ndetse n’ibipimo byayo.
Ati, “ndasaba abahinzi gutega amatwi ibyo abayobozi bababwira kandi bakabishyira mu bikorwa.”
Mu byifuzo abitabiriye inama batanze, harimo ko Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyajya gisakaza aya makuru mbere cyane y’uko igihemwe cy’ihinga gitangirano kuba iki kigo cyagena uko abashinzwe ubuhinzi mu Turere n’imirenge bajya bahurizwa hamwe mbere y’igihembwe cy’ihinga bagahabwa amakuru ku iteganyagihe ry’igihembwe kugira ngo babashe kuyageza hakiri ku bahinzi kandi mu buryo bwihuse.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net