Abapolisi b’u Rwanda 36 bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Central African Republic (CAR) bashinzwe imirimo itandukanye irimo kugenzura iyubahirizwa ry’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahaye imfubyi zo muri iki gihugu 37 imfashanyo n’impano zirimo ibikoresho by’ishuri, iby’isuku, n’ibiribwa.
Iki gikorwa bagikoze ku itariki 15 Mata 2017 ibera kuri Misiyoni y’Aba Ortodoxe ya Byzantine iri ahitwa Bimbo.
Urubuga nkoranyambaga rwa Polisi y’ibihugu dukesha iyi nkuru, ruvuga ko mu byo bahaye izo mfubyi zifite imyaka ibarirwa hagati y’itatu n’itanu zitabwaho n’iyo Misiyoni nyuma yo gupfusha ababyeyi bazo mu ntambara yabaye muri iki gihugu mu 2013 yatewe n’imyemerere ishingiye ku madini;,harimo matela, amashuka, inzitiramubu n’ibikinisho by’abana bitandukanye.
Bazihaye kandi ibikoresho by’isuku birimo amabase (bassins), impapuro zo kwisukura mu bwiherero (Papiers hygièniques), amasabune n’inkweto, ibiribwa birimo umuceri, amavuta akoreshwa mu guteka ibiryo, ibisuguti kandi bifatanya n’abo bana gukora isuku aho baba.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA), Brig Gen Roland Zamora, ashima abapolisi b’u Rwanda ku bw’icyo gikorwa,avuga ko ari igikorwa cy’intangarugero ku bandi bakomoka mu bindi bihugu.
Agira ati,”N’ubwo n’abandi bakora nk’ibi, MINUSCA izahora yibuka kandi izirikana ko babikomora ku rugero rwiza rw’Abapolisi b’u Rwanda.”
Umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Andrew Ndoli, asaba abatuye ako gace ka Bimbo kwirinda ibibatandukanya ahubwo bakarangwa n’umuco w’ubworoherane, kubabarirana no guharanira iterambere n’amahoro birambye.
Ati, “ iki gikorwa cy’ubufasha kigamije kugaragariza abana b’imfubyi urukundo mu rwego rwo kubereka ko n’ubwo babuze ababyeyi umuryango mugari w’abantu ubazirikana no kubaremamo ikizere cy’ejo hazaza.”
Akomeza avuga ko gusabana nabo ari uburyo bwiza bwo kubigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose kugira ngo bakure birinda ikibi aho kiva kikagera bityo babe abenegihugu beza baharanira aheza hacyo n’abagituye.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

