Kugira ngo uruyuki rugwe, rugenda rugabanya umuvuduko ukagera hafi kuri zeru. Kugira ngo rubigereho, rupima umuvuduko warwo n’uburebure bw’urugendo ruri bukore maze rukagenda rugabanya uwo muvuduko rukurikije aho rugeze.
Utundi dukoko tuguruka ntitwabishobora, kuko tuba dufite amaso yegeranye cyane kandi tukaba duhanga amaso aho tugiye kugwa gusa, bityo tukaba tudashobora gupima intera y’aho turi bugwe.
Uruyuki rugwa ku kintu rugabanyije umuvuduko
Uruyuki ntirureba nk’abantu kuko bo bashobora kumenya intera ibatandukanya n’ikintu runaka. Iyo rugenda rwegera ikintu, amaso yarwo abona kigenda kirushaho kuba kinini. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza yo muri Ositaraliya bwagaragaje ko iyo uruyuki ruguruka, rugenda rugabanya umuvuduko kugira ngo ubunini bw’ikintu rureba budahindagurika. Uruyuki rujya kugera aho rugomba kugwa rwagabanyije umuvuduko kugera kuri zeru, ibyo bigatuma rugwa rutagize ikibazo.
Ikinyamakuru Proceedings of the National Academy of Sciences kivuga ko uburyo uruyuki rukoresha kugira ngo rugwe bitarusabye imbaraga nyinshi, abahanga bakaba bazifashisha ubu buryo bakora porogaramu iyobora za robo ziguruka.
Kagaba Emmanuel, (source :Reveillez-vous)