Amakuru

Iyo hatabaho uruhurirane rw’ibintu , ubuzima ku isi ntibwari gushoboka

Ubuzima ku isi ntibwari gushoboka iyo hatabaho uruhurirane rw’ibintu bitandukanye. Kugeza mu kinyejana cya 20, bimwe muri ibyo bintu ntibyari bizwi ibindi na byo ntibyari bisobanutse neza.

Umwanya isi irimo mu itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata n’umwanya irimo ugereranyije n’aho izuba n’imibumbe irigaragiye biri, inzira isi ikurikira izenguruka izuba, kuba iberamye, umuvuduko igenderaho yizenguruka hamwe n’ukwezi kwihariye

Imbaraga rukuruzi isi ifite n’imiterere y’ikirere cyayo, byombi biyibera nk’ingabo iyikingira. Ibintu kamere bigenda byisubiramo bituma haboneka umwuka n’amazi kandi bikabisukura

Ikinyamakuru Reveillez-vous dukesha iyi nkuru kivuga ko umwanya isi n’izuba n’imibumbe irigaragiye birimo mu Nzira Nyamata

Iyo wanditse aderesi yawe, iba ikubiyemo iki? Ushobora kwandika igihugu ubamo, umugi ubamo n’umuhanda utuyeho. Iyo  ugereranye itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata  n’igihugu isi ituyemo, izuba n’imibumbe irigaragiye bikaba umugi  ituyemo, naho inzira isi ikurikira izenguruka izuba ikaba  umuhanda isi ituyeho. Iterambere mu birebana n’ubumenyi bw’ikirere na fiziki, ryatumye abahanga mu bya siyansi barushaho gusobanukirwa ko agace k’isanzure isi yacu irimo kihariye.

Mbere na mbere, umugi wacu, ni ukuvuga izuba n’imibumbe irigaragiye, uri ahantu hakwiriye rwose mu itsinda ry’inyenyeri ry’Inzira Nyamata. Ntiwegereye izingiro ryaryo kandi ntabwo uri kure yaryo.

Ikinyamakuru Scientific American kivuga ko aho hantu abahanga mu bya siyansi bita ahantu hashobora kuba ubuzima, hafite ibipimo bikwiriye by’ibintu byo mu rwego rwa shimi (chimie)  bikenewe kugira ngo ubuzima bukomeze kubaho. Uwo mugi uramutse witaruye iryo zingiro, ibyo bipimo byaba bike cyane  uramutse wegereye cyane iryo zingiro na byo byateza akaga kuko huzuye imirase yica ndetse n’ibindi bintu byatera akaga.

Umuhanda  isi ituyeho, ari yo nzira igenda ikurikiye iyo izenguruka izuba, na wo urihariye. Iyo nzira iri ku birometero miriyoni 150 uturutse ku zuba, iri ahantu hihariye hashobora kuba ubuzima, kuko hatari ubukonje cyangwa ubushyuhe bikabije ku buryo byabuza ubuzima kuhaba. Iyo nzira isi igenda ikurikiye ijya kumera nk’uruziga, ibyo bigatuma intera iri hagati y’isi n’izuba idahindagurika cyane mu gihe cy’umwaka wose.

Izuba ni isoko yihariye y’ingufu, yagereranywa n’“uruganda rw’amashanyarazi.” Ntirihindagurika, rifite ubunini bukwiriye kandi ritanga ingufu zihuje n’izikenewe. Ni na yo mpamvu ryitwa inyenyeri idasanzwe.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM