Amakuru

Nyagatare : Abaturage n’ubuyobozi bakoze umuganda wo kurwanya nkongwa yo mu bigori

Ni umuganda wari ugamije kwerekera no gufasha abahinzi b’ibigori uburyo bwo guhashya iyi nkongwa yibasiye ibigori bahinze muri iki gihembwe cy’ihinga 2017B bakaba bahawe amabwiriza agenga iterwa ry’imiti bahawe ndetse n’umuti wo gukoresha kugira ngo iyi nkongwa itazamaraho umusaruro bari biteze muri iki gihembwe cy’ihingwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwifatanije n’abahinzi mu guhashya nkongwa yibasiye ibigori mu muganda uhuriweho n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera muri aka karere haterwa umuti wica iyi nkongwa mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’imirenge ya Karangazi na Katabagemu.

Mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya nkongwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi  George, asaba  aba bahinzi kwita ku mabwiriza bahabwa n’abakozi bashinzwe ubuhinzi babegereye birinda gutera imiti itemewe nka “LAVA”(igurwa mu gihugu cya Uganda) nk’uko babigiriwemo inama n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB).

Agira ati, “ndasaba abaturage guterera umuti rimwe kugira ngo iyi nkongwa izwi nka “army worm” itimukira mu yindi mirima bityo ikaba yateza ibibazo mu yindi mirima umuti watewe ukaba imfabusa.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga 2017B mu karere ka Nyagatare hegitari  ibihumbi  10.592 zahinzweho ibigori ari na byo byibasiwe n’iyi nkongwa mu duce twinshi tw’Igihugu ariko inzego zose z’ubuyobozi bwite bwa leta, iz’umutekano ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi zikaba zarahagurukiye iki kibazo kimaze no kubonerwa umuti.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM