Ubuzima

Diyabeti yugarije abantu benshi ku isi, ni ukumenya uko uhagaze

Diyabeti  ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (glucose), uyirwaye akaba agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa insiline (Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.

Mu mwaka ushize wa 2016, ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bwemeje ko Abanyarwanda bagera kuri 3% (hafi 360.000) barwaye diyabeti ariko ko ababizi batarenga ibihumbi 25, kuko abenshi batajya bayisuzumisha, ndetse yanabafata bakavuga ko ari amarozi kugeza ubwo ishobora kuba yanabahitana.

Ubusanzwe habaho ubwoko butatu bwa diyabeti butandukanye, n’ubwo ubuzwi cyane ari 2:

Hari Diyabete ya mbere  (Diabetes type 1): Aha impindura (Pancreas) ntibasha kuvubura wa musemburo wa insiline (Insuline). Ubu bwoko buza umuntu akiri muto kandi igaragara ku bantu bacye.

Diyabete ya 2 (Diabetes type 2): Impindura (Pancreas) ntibasha gukora insulin ihagije cyangwa se uturemangingo tw’umubiri twinangira ku mikorere ya insulin (insulin resistance). Ubu bwoko akenshi ntibugaragaza ibimenyetso, bigenda biba bibi uko igihe gishira. Umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngorora mubiri no kurya nabi ni bimwe mu bishobora gutera ubu bwoko bwa kabiri. Uko umuntu agenda akura kandi niko ibyago byo kuyirwara bigenda byiyongera.

Diyabete iterwa no gusama (gestational diabetes): Yibasira abagore batwite. Abagore bamwe na bamwe bagira isukari nyinshi mu maraso, umubiri wabo ntubashe gukora insuline ihagije mu gutwara iyo sukari no kuyibika mu turemangingo, nuko igakomeza kwiyongera mu maraso.

Bimwe mu bimenyetso n’ibiyiranga: kugira inyota ihoraho idashira, kunyaragura cyane, gusonza bidasanzwe kwiyongera ibiro cg gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe,guhora wumva unaniwe, kureba ibicyezicyezi, kugira ibisebe bidakira cg bitinda gukira kunyara inkari zihumura (ibi biterwa nuko hagaragara mu nkari ibyitwa ketones, biba byatewe nuko nta insuline ihagije iri mu mubiri), guhorana infections zitandukanye, nk’izo mu ishinya, ku ruhu ndetse no mu gitsina no kumva umubiri udakomeye.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abarwayi ba diyabeti rikorera ku Kinamba, rivuga ko ari byiza ko abantu bakwiye kwisuzumisha kugira bamenye uko bahagaze.

Gishoma Cripin, Umuyobozi wa ARD-Kinamba

Umuyobozi w’iri shyirahawe, Gishoma Crispin, avuga ko  kugeza ubu bitoroshye kumenya abahitanwa na diyabeti ku mwaka kuko hari igihe bavuga ngo umuntu yishwe n’umutima cyangwa impyiko kandi yarabitewe na diyabeti.

Agira ati,” ntibyoroshye   kumenya niba iyi ndwara yiyongera cyangwa igabanuka, tumaze kubona ko abantu barwara kandi nta  n’ubushobozi abantu bafite, abantu barwara ntibamenye ko ariyo barwaye, buhoro buhoro abantu bashobora kubona imiti  ubu abarwayi bakaba bashobora kubona aho bivuriza hafi no kubona imiti idahenze kandi bakagirwa inama z’imyifatire.”

Impuguke mu buvuzi,zivuga ko Diyabete ari  indwara mbi yugarije abantu benshi ku isi. Ububi bwayo ni uko  ari indwara idakira ariko umuntu ashobora kuyirinda aramutse amenye ikiyitera no gukurikiza inama za muganga igihe abona ashobora kuyirwara n’igihe yayirwaye.

Kagaba Emmanuel, Umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM