Tariki ya 19 Mata 2017Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage, bameneye mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 25 z’amanyarwanda.
Ibi biyobyabwenge byamenewe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, polisi y’igihugu cyacu ikorera mu Karere ka Gicumbi ivuga ko ibi biyobyabwebe byose byafashwe mu kwezi kumwe kwa Werurwe 2017 bifatiwe ahantu hatandukanye mu Karere ka Gicumbi , harimo ibyo bakuye mu bacuruzi, imodoka zibipakiye mu buryo bwa magendu n’ibyo bambuye abarembetsi.
Bimwe mu biyobyabwenge byamenwe
Ibyo biyobyabwenge byose byamenwe bifite agaciro ka miliyoni 25, ibihumbi 313 ,500 harimo, Kanyanga litiro 8620, Chief Waragi udupaki 2615, Mayirungi udupaki 88, Kitoko udupaki 1170, Blue Sky udupaki 2703 n’ibindi.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko kuba hari abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge babiterwa n’ubushomeri bakaba basaba ubuyobozi ko bwahazana amashuri y’imyuga abafasha urubyiruko kwiga imyuga izabafasha kuva mu bushomeri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal ,avuga ko uwo mupaka baturiye ugomba kubyarira inyungu abaturage, bakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.
Akaba ariho ahera asaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano aho babonye ibiyobyabwenge hose.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

