Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu kwiga ibya microbes bwagaragaje ko bumwe mu bwanwa bubitse imyanda iruta iyo mu bwiherero.
Abashakashatsi basanze ubwanwa bumwe na bumwe bubitse umwanda na za bagiteri zitandukanye biruta ibiboneka muri tuwaleti (toilette) .
Iyi nkuru dukesha urubuga nkoranyambaga7 sur 7, ivuga ko Muganga John Golobic, wo muri Nouveau-Mexique, agira inama abagabo batunga ubwanwa bwinshi kujya birinda kubukorakoramo batakarabye neza intoki kd bakabwoza cyane ndetse bakabuteramo imiti yica microbes (desinfectants).
N’ubwo ngo nta ndwara ubwanwa butera ba nyirabwo, umuntu utunze ubwanwa yagombye kugira impungenge ko bwaba buvamo umwuka utari mwiza bikabangamira abo babana n’ababegereye.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

