Amakuru

Kibangu : Abakobwa bakiri bato bakomeje gutwara inda zitateganijwe

Umurenge wa Kibangu, ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga,ukaba ari umurenge w’igice cy’icyaro

Uyu murenge nubwo ari uw’icyaro,  ugaragaramo   abana b’abakobwa, ubuyobozi bw’uyu murenge   bukemeza ko hagaragara cyane ikibazo cy’abana bakiri bato b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 14 na 18 batwara inda zitateguwe.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko biterwa no gushukwa n’abakuze , babashukisha impano  zirimo n’amafaranga ariko kandi nabamwe mu bana  usanga bafite imyitwarire itari myiza kubera uburere bubi bakomora mu miryango yabo.

Ibi kandi binemezwa na  bamwe mu  rubyiruko muri uyu murenge, bavuga ko  hari abakobwa bagira irari ryo gushaka ibihenze kandi nta bushobozi babifitiye, bityo bakemera kwakira impano bahabwa ari nazo zibagiraho ingaruka.

Muri iyi Santere  niho hari inyubako z’ubuyobozi bwaba ubw’akagari ka Gitega  n’ubw’umurenge wa Kibangu kandi  habarizwa amadini n’amatorero atandukanye , ibigo by’amashuri n’ amazu y’ubucuruzi.

Umwe mu baturage, utuye muri uyu murenge, avuga ko aha hantu  kandi ari no mu izingiro ry’imihanda, umwe ujya mu karere ka Ngororero n’undi ujya mu murenge wa Nyabinoni uhana imbibi n’uyu wa Kibangu.

Ati, “ ibi byose bituma hahurira abantu b’ingeri zose,ariko biganjemo urubyiruko. iki kibazo cy’abana batwara inda bakiri bato kigaragara mu midugudu yose igize uyu murenge. Gusa iyo bigeze mu mudugudu wa Nkondo,akagari ka Gitega, mu  isantere ya Nkondo iherereye mu birometero 25 uvuye ku muhanda wa Kaburimbo Muhanga-Ngororero, usanga ariho   iki kibazo gifatira ubukana cyane.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu, buvuga ko mu gukemura burundu iki kibazo hakorwa  ibiganiro byihariye mu miryango itandukanye no gushyiraho amatsinda hamwe n’amakoperative ahuriwemo n’urubyiruko rwaba urwize n’urutarize bikazafasha guhuga kuruta kwishora mu ngeso mbi.

Ruzindana Jean , umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kibangu, agira ati,  “Nta mibare igaragazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa kibangu w’abana batwaye inda uko bangana mu mwaka muri uyu mwaka cyangwa  ushize wa 2016 cyangwa mu yindi myaka yabanje ariko  kugeza ubu amatsinda n’amakoperative 12 y’urubyiruko ruhuriramo niyo amaze gushyirwaho.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

1 Comment

1 Comment

  1. mbonigaba jean bosco

    May 5, 2017 at 8:51 am

    twiheshe agaciro twirinda inda zitateguwe kuko zitubyarira ibibazo byingutu muri societe

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM