Amakuru

Urukingo rwa mbere rwa malariya rugiye kugeragezwa

Uru rukingo ruzwi nka RTS,S cyangwa Mosquirix, ruzatangira kugeragezwa guhera mu ntangiriro za 2018, rukaba rwifitemo ubushobozi bwo kurwanya agakoko gakwirakwizwa no kurumwa n’umubu.

OMS ivuga ko igiye kubanza gukora igerageza kugira ngo barebe niba uru rukingo rushobora gukoreshwa mu bihugu bikennye, kubera ko rwari rwabanje kugeragerezwa mu mavuriro akomeye.

Umubu utera malariya

Kugira ngo rurinde umuntu malaria, bisaba ko aruhabwa inshuro enye mu gihe cy’amezi 18.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko iyi ari inkuru nziza, kandi ko amakuru azakusanywa muri iki gihe cy’igeragezwa azatuma hafatwa ibyemezo ku buryo rwakoreshwa n’ahandi henshi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igeragezwa rizakorerwa ku bana ibihumbi 750, bafite hagati y’amezi atanu na 17, kubera ko abafite iyi myaka byagaragaye ko kuruhabwa inshuro enye birinda bane mu 10 kwandura malaria.

Uru rukingo kandi ngo runagabanya  kugera kuri kimwe cya gatatu cy’abana bakenera kujya kuvurirwa mu bitaro cyangwa guhabwa amaraso. Iyo utaruhawe inshuro enye ariko ibi byose ntabwo bigerwaho.

Igihugu cya Ghana, Kenya na Malawi  ngo nibyo byatoranyijwe kugeragerezwamo urwo rukingo kuko bisanzwe bifite gahunda zagutse zo kurwanya malaria, zirimo gukoresha inzitiramubu ariko ugasanga hakigaragara umubare munini w’abarwaye malaria.

Kugeza ubu ku isi habarurwa ubwandu bushya bwa malariya bugera kuri miliyoni 212 buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi 429 bahitanwa nayo. Abenshi muri bo akaba ari abo muri Afurika biganjemo abana.

Kagaba Emmanuel

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM