Mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, habarizwa uruganda rukora inkweto zigezweho n’ibindi bikomoka ku ruhu, Uru ruganda ruzwi ku izina rya Star Leather Products Campany LTD rukaba rukorera mu kigo CPC (Community Processus Center).
Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bakorwa inkweto z’ubwoko bwose butandukanye ari iz’abagabo, abagabo, abakobwa n’abana n’ibindi bikomoka ku ruhu.
Icyicaro cy’Uruganda SLPC i Gatsibo
Umuyobozi w’uru ruganda, Mfuranzima John, avuga ko kugeza uyu munsi uruganda rugeze ku ntambwe ishimishije kuko ibyo bakora byitabirwa n’abantu batandukanye kandi bakomoka bakomoka mu mpande zose z’igihugu hose .
Mfuranzima John, Umuyobozi wa CPC-Gatsibo
Agira ati, “ kubera iyo mpamvu twafunguye amaduka hirya hino mu gihugu, ku buryo abacuruzi bashaka inkweto dukora ariho bazisanga ku ikubitiro tukaba twarafunguye mu Ntara y’Amajyaguru mu Karere ka Musanze mu mujyi wa Musanze abaturage baho aka ariho bazisanga, ariko tukaba tugiye gufungura iduka mu Karere ka Rubavu hakaziyongeraho no mu tundi turere mu minsi ya vuba.”
Inkweto zikomeye kandi nziza
Akomeza avuga ko babanje gukora inyigo bakaba bafite gahunda yo gukora inkweto nziza ubu abantu banshi bakaba bagana CPC baje gushaka ibikorwa byabo kuko icyo bagamije cya mbere ari ugukora inkweto nziza kandi zijyanye n’igihe tugezemo bijyanye no gutunganya impu. Asaba abaturage bo mui Gatsibo n’uturere baturanye nka Nyagatagare, na Kayonza kwitabira gukoresha iby’ uru ruganda kuko ari byiza kandi bikoze neza.
Bakora inkweto z’ubwoko butandukanye
Yongeraho ko ibikoresho babivana I Daresalamu muri Tanzaniya ariko bivuye mu Bushinwa, bakaba bakoresha abakozi b’abanyarandwarwanda babihuguwemo nyuma bagahabwa bwa akazi na CPC kandi bakorana ubuhanga bagamije guteza imbere ibikorerwa iwacu.
Ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kubera inkunga bubatera bababakorera ubuvugizi no kubafasha mu kubamenyekanisha bajyanwa mu imurikabikorwa riba ryateguwe n’Akarere (Mini expo) ndetse no mu rwego rw’igihugu ndetse na Ministeri y’inganda n’ubukorikori.
Agira ati, uretse n’ibyo twashoboye kujya mu imurikagurisha mu rwego rwa COMESA tubifashijwemo n’ububyobozi tukaba dushima ubwo bufatanye tubasaba ko bwakomeza.
Uwimana Beline, Umucunagamutungo wa CPC
Uwimana Beline, Umucungamutungo w’uru ruganda , avuga ko rwahaye urubyiruko a rwo mu Karere ka Gatsibo n’abaturanye nako akazi kandi rufasha abanyabukorikori kubona ibikoresho hafi bitabaye ngombwa ko bajya kubishaka i Kigali cyangwa ahandi;
Agira ati, abenshi mu rubyiruko ni abaje gukorera amahugurwa ku cyicaro cy’uruganda turabamenyereza bamaze kubimenya neza uruganda rubaha akazi ku buryo byatumye biteza imbere mu buryo bunyuranye mu mibereho yabo ya buri munsi.
Bamwe mu baturage, bo mu Karere ka Gatsibo, bishimira ko babonye akazi mu ruganda rukora inkweto Star Leather Products Campany LTD, kandi ko uru ruganda ruzazamura ubukungu bw’aka karere kandi bifuza ko inkweto n’ibindi bakora byagera ku masoko hose.
Abaturage bishimira inkweto nziza zikorwa n’uru ruganda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko abanyagatsibo bafite impano yo gukora inkweto ku buryo uru ruganda ruzatuma ku isoko ryo mu Rwanda haboneka inkweto nziza kandi zikorewe mu Rwanda (Made in Gatsibo).
Manzi Thogène, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo Ushinzwe ubukungu, agira ati, “uruganda rufite abakozi b’abahanga, bahuguwe n’inzobere kandi ibikoresho nabyo birahari, turifuza kandi dusaba ubuyobozi bw’uru ruganda ko rwakora ikweto nyinshi rukiharira isoko ryo mu Rwanda no mu Karere kuko iyo ubonye ubwiza n’ubuhanga inkweto bakora zifite, ubona ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere dushobora kuziharira isoko.”
Umuyobozi w’uru ruganda Mfuranzima John, ashima ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo budahwema kubagira inama kugirango babashe gutera imbere, akazize ko ntacyo azasiga inyuma kugirango bakore ibyiza bagamije guhesha isura nziza akarere ka Gatsibo n’u Rwanda muri rusange.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net









mutama
May 19, 2017 at 7:17 am
umuntu wambonera phone number zu muntu ukora uri uru ruganda rukora inkweto rw’i gatsibo ya zimpaye. izange ni 0737403880