Tariki ya 4 Gicurasi 2017, Ubwo Minisitiri w’Ingabo Jenerali Kabarebe James yatangizaga ibikorwa bya hariwe ingabo z’igihugu ( Army Week) mu karere ka Nyagatare, abaturage bamugaragarije ibyishimo batewe no gufashwa n’Ingabo z’Igihugu mu bikorwa bibateza imbere.
Amaze gufungura ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba 7 by’amashuri y’ibanze mu murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, ababyeyi bagaragarije Minisitiri w’Ingabo ibyishimo batewe no kugira amashuri y’abana babo hafi nyuma y’uko byabasabaga gukora ibirometero hafi 14 kugira ngo bagere ku ishuri.
Bakunda Evariste, umuturage wo mu kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko byamunejeje cyane gukorana umuganda n’ingabo z’Igihugu kuko yakuriye mu mahanga abona abaturage batinya abasirikare ariko ab’Igihugu cy’u Rwanda bo basanga abaturage bakanabafasha imirimo.
Agira ati, “ Nanejejwe cyane no kubona duhawe amashuri y’abana nyuma yo kubisaba Minisitiri ubwo yari yaje kubasura mu gihe twahabwaga imfashanyo nka bamwe mu bagezweho n’ingaruka z’amapfa mu mwaka ushize wa 2016.”
Minisitiri w’Ingabo Jenerali Kabarebe James, yijeje abaturage ko Ingabo z’Igihugu zizakomeza guteza imbere abanyarwanda kuko nyuma yo kubona ko batekanye bifuza ko batera imbere bakabaho neza kandi ko izi ngabo zitajya zisiga ibikorwa zatangiye bitarangiye kabone n’iyo amezi atatu y’iyi gahunda ya Army week yarangira kuko icyo bashaka ari uko umwaka utaha wa 2018 amashuri batangiye kubaka azaba yatangiye kwigirwamo n’abana.
Ingabo z’igihugu mu bikorwa bya Army Week
Si aba baturage gusa bashima Ingabo z’Igihugu kuko n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare , Mupenzi Georges, ashimira cyane Ingabo z’Igihugu kimwe na Leta y’u Rwanda ku bw’ibi bikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo kububakira ibikorwa remezo bitandukanye , kubavura indwara n’ibindi.
Ubwo hatangizwaga ibikorwa bya Army week kandi Minisitiri w’Ingabo yafunguye umuyoboro w’Amazi wa Ryabega hamwe n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Nyagatare, ubuhinzi bw’imboga mu gishanga cya Kazaza ho mu murenge wa Rwempasha ndetse n’ikiraro cya Rurenge gihuza umurenge wa Nyagatare na Rukomo.
Musabye Josephine utuye mu kagari ka Mbare ni umwe mu bagejejweho amazi iwe muri iyi gahunda ya Army week. Agira ati, “ Natangajwe no kubona abasirikare banshyikiriza amazi mu rugo mu gihe byansabaga urugendo rurerure kugira ngo ngere aho nari nsanzwe nkura amazi.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


