Ubwo hizihizwaga umunsi w’abakozi t wabaye tariki ya 1 Gicurasi 2017 abakozi b’Akarere ka Nyagatare kuva ku rwego rw’Akagari bahuriye hamwe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi hanazirikanwa abakoze neza kurusha abandi nyuma yo gutorwa na bagenzi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ,Mupenzi George yasabye abakozi bose ko bagomba gukora nk’ikipe itsinda hamwe kugira ngo intego yo guteza imbere Akarere ka Nyagatare n’Igihugu muri rusange igerweho ariko kandi akavuga ko bisaba gukorera hamwe na mugenzi wawe wagira ikibazo ukaba wamufasha kuko twese dufite inshingano zo guteza iki gihugu imbere buri wese agakora ibyo ashinzwe.
Agira ati, “abakozi bose umwanya nk’uyu ukwiye guhabwa agaciro hagasuzumwa ibimaze gukorwa bityo hakanozwa imikorere kugira ngo n’ibitaragerwaho kandi byifuzwa bizashoboke hitabwa ku mitangire ya servisi , tugomba kujya twishyira mu mwanya w’abo duha servirisi tukibaza niba natwe tuyihawe gutyo byatunyura.”
Mupenzi Georges, Meya wa Nyagatare ashimira Birori
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo abakozi bahize abandi kuri buri rwego bashimiwe ndetse hanatangazwa umukozi w’indashyikirwa w’umwaka ari we Birori Etienne, ubusanzwe ukorera mu murenge wa Katabagemu akaba ashinzwe imiyoborere myiza.
Uyu mukozi wabaye umukozi w’indashyikirwa w’umwaka yatowe hashingiwe ku mikorere ye mu kazi, imibanire n’abandi bakozi ndetse n’abaturage ashinzwe cyane cyane ko mu nshingano ze yakira ibibazo by’abaturage. Uyu BIRORI yashimiye abamuhisemo anasaba abakozi bagenzi be kubahiriza inshingano bahawe kuko ari byo na we byamugejeje ku mwanya yabonye.
Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa buri mwaka kuri iyi nshuro ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti, “Duteze imbere umurimo,dusigasira ibyagezweho dukesha imiyoborere myiza, isoko y’iterambere rya buri wese”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


