Ubuzima bw’imyororokere bugirana isano ya bugufi n’ubwonko, aho usanga ibikorerwa mu myanya ndangagitsina cyangwa indi yose igira uruhare mu myororokere usanga iyoborwa n’ubwonko.
Ibisindisha ni bimwe mu bintu bikundwa cyane mu buzima ariko ku bagore bigira uruhare mu guhindura imikorere y’imyanya ndangagitsina n’ubuzima bwabo bw’imyororokere muri rusange.
Kunywa inzoga bikabije byangiza ubuzima
Urubuga nkoranyambaga extenso.org. dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi mpinduka idapfa kugaragara nyuma yo kunywa inzoga cyangwa itabi, ahubwo iza nyuma y’igihe kirekire kandi ko nta mugore ugomba kurenza ibirahuri 2 by’inzoga ku munsi kuko ibirenzeho bishobora kugira uruhare mu guhindagura ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu mirerantanga bikaba byagabanya ubushobozi bwe bwo gusama inda.
Itabi rituma umugore acura vuba
Rukomeza ruvuga ko kunywa itabi cyangwa ibisindisha bituma habaho gucura kw’umugore mu gihe cya vuba bigaterwa ahanini n’uko intanga ngore zigabanuka ku munywi w’inzoga cyangwa uw’itabi. Mu gihe zibaganutse, byiyongeraho ko buri kwezi haba hagomba gusohoka intangangore imwe mu gihe cyo kujya mu mihango bityo umubare wazo ukarushaho kugabanuka.
Uretse ku mugore, iyi nkuru ivuga ko no ku mugabo ari byiza kutanywa inzoga n’itabi mu buryo bukabije kuko bigira uruhare rwo kugabanya ubushobozi bw’intanga ze mu ifatishantanga (fécondation). Gutyo uko umuntu arushaho kuba imbata y’ibisindisha ari nako aba yigabanyiriza amahirwe yo kugumana ubushobozi bwo kwibaruka.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net


