Uyu mugabo yatsinze ku majwi 65.1% naho uwo bari bahanganye Marine Le Pen agira amajwi 34.9%.
Aya matora yabaye ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017 Abafaransa bakaba bari bayazindukiyemo aho batoraga usimbura Perezida Francois Hollande wasoje manda ye.
Amaze gutorwa, Emmanuel Macron, yavuze ko azaharanira kwimakaza umurimo, uburezi ndetse n’umuco, kuko ari byo u Bufaransa buzashingiraho mu kugira imbere heza.
Abayobozi batari bake ku isi, bagiye batangaza ko bishiniye ugutsinda kwa Emmanuel Macron kandi bakaba bizeye ko azateza imbere igihugu cye n’iterambere ry’abaturage b’Ubufaransa.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net