Mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, hakozwe umukwabu wo gufata inzererezi zirirwa zibunga mu mu mujyi wa Kabarore.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko hari ubujura bumaze gufata indi isura kuko burushaho kwiyongera ariko inzego z’umutekano zikaba zikomeje umurego mu kubuhashya, ubu amarondo akaba yarongerewe.
Uretse ubujura kandi Umurenge wa Kabarore ukunze gufatirwamo inzoga ya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamwe bakagenda babifatanwa.
Aba bafashwe bazerera mu mujyi wa Kabarore
Mu bafashwe, abenshi ni abana bakiri bato birirwa bazerera, harimo abavuga ko baje bibye iwabo amafaranga, abandi bavuga ko baba baje gushaka akazi.
Abo ikinyamakuru umwezi cyasanze bafatiwe mu mukwabu, bavuga ko ubuzererezi babuterwa n’ubukene bw’imiryango yabo, ubuyobozi bukaba buvuga ko bugiye gusuzuma ikibazo kui giti cy’umuntu abafite ibyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe abandi bakagirwa inama bakarekurwa.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

