Mu mirenge yose igize Akarere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo gutangiza umwaka wa Mutuelle de sante 2017/2018 ndetse hanakorwa n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Fumbwe, ahahuriye abaturage barenga 1000 baturutse mu tugari tugize uyu murenge.
Muri iki gikorwa, abacuruzi,abatwara moto n’amagare, abanyamadini, abayobozi b’imidugudu, utugari n’umurenge ndetse n’abagize inama njyanama bahize ko bagiye gukora ibishoboka byose kugirango bakangurire abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bityo bikazagerwaho 100%.
Abanyarwamagana mu birori byo gutangiza gahunda
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyoozi w’Akarere ka Rwamagana, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yibukije abaturage ko kugira ubuzima bwiza ari inshingano ya buri wese bityo abasaba kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Agira ati, “Ndasaba abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho kugira uruhare rugaragara mu gukangurira abo bayoboye bose kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ibi bikaba bireba kandi buri muntu wese ufite itsinda ayoboye uhereye ku bayobozi b’umudugudu, abayobozi b’utugari n’umurenge ndetse n’abagize inama njyanama bose.”
Muri iki gikorwa cyitabiriwe , n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse na Rwigema Céléstin, umuyobozi wa RSSB ,ishami rya Rwamagana , hakusanyijwe amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, angana na 1.408. 100 a akaba aje asanga andi yari yaramaze gutangwa angana na 1.731.500.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

