Amakuru

Muhanga : batangiye igikorwa cyo gukangurira abaturage gutanga mituweli

Mu nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2017,  umuyobozi w’Akarere ka muhanga Uwamariya Béatrice ari kumwe  n’umuyobozi w’ingabo batangaje ko bateganya guhemba Akagali cyangwa Umudugudu bizabona umwanya wa mbere mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018.

Muri ibi biganiro,  Umuyobozi w’ingabo  mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Colonel Sam Baguma,  yibukije inzego z’ibanze inshingano bafite zo kubungabunga umutekano bita cyane ku buzima bw’abaturage bayobora ndetse no kubakemurira ibibazo birimo no kubonera amafunguro abatayafite.

Colonel Sam Baguma

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akagali ka  Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, Mukamwiza Florence , avuga ko agiye gukorana inama n’amakoperative kugira ngo yishyurire imisanzu abanyamuryango babo, akanasaba abishoboye bari mu cyiciro cya  gatatu n’icya kane guhita bishyura kugira ngo ubwitabire muri mitiweli buzamuke.

Agira ati, ati, “Umurenge wacu waje mu myanya ya mbere mu kwishyura mituweli kandi byahereye hasi ndumva iki gihembo aritwe tugiye kucyegukana duhereye ku byiciro byihariye birimo amatsinda y’ibimina n’abavuga rikumvikana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya  Béatrice , abwira abayobozi b’imidugudu ko nibava muri iyi nama bazagenda urugo ku rundi bibutsa abaturage ko igihe kigiye kubarengana bakihutira kuyitanga

Mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo umwaka wa mituweli urangire Akarere ka Muhanga kageze kuri 76,7%  kamaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 900 bya mitiweli y’umwaka utaha wa 2017-2018.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM