Afurika

Loni igiye kunganira VUP kuvana abaturage mu murongo w’ubukene.

Umuryango w’abibumbye (ONU) ubinyujije mw’ishami ryayo ryita ku buhinzi n’ubworozi (FAO), bashyize ku mugaragaro umushinga uzafasha abaturage kunganira VUP  isanzwe ifasha abaturage kubavana mu murongo w’ubukene bakazamuka byihuse.

Uyu mushinga ufite intego yo kunganira abaturage kubavana mu murongo w’ubukene bawuhuza na VUP  n’indi mishinga isanzwe ifasha abaturage kubaha amatungo magufi , kuyaha ifumbire no kubahugura ariko uyu mushinga wa FAO uzagira uruhare mu kongera umusaruro wavaga mu buhinzi no gukemura ikibazo cy’imirire mibi.

Uwamariya Odette, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Uwamariya Odette Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC),avuga ko  bari basanzwe bafite VUP mu nshingano zabo, ndetse n’inyungu bazabonamo

Agira ati,'”Guhuriza inkunga imwe ku muntu umwe bizafasha abaturage kuva mu bukene byihuse kuko byamufasha kurusha uko twazitatanya kuko ushobora gufasha umuntu imyaka 10 kuko utamwotsa igitutu cyo gutera imbere kandi dutekereza ko bizafasha uyu mushinga, tukaba tugiye gufatanya na FAO izatuma byihuta kuko uyu mushinga uzasanga abaturage n’ubundi mubyo bari basanzwe bakora bitume byihuta.”

Akomeza amara  impungenge abafite ikibazo ku nkunga zinyerezwa mu nzego z’ibanze kuko ubu nka Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma bagenzura bakamenya niba inkunga yageze kuwo igenewe, ndetse niba umuntu inkunga yahabwaga yarahagaritswe kuko umuntu yavuye mu murongo w’ubukene bikamenyekana byose binyuze mw’ikoranabuhanga.

MAIGA Attaher, Uhagarariye FAO mu Rwanda

MAIGA Attaher,uhagarariye  mu Rwanda ishami rya Loni rishinzwe ubuhinzi , avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abaturage kwivana mu bukene ndetse nuko bakwirwanaho mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi.

Agira ati, “ tuzabigisha ibintu bitandukanye byabafasha gukora ubuhinzi neza nko kubigisha kuhira imyaka yabo kuburyo twizera ko bizunganira VUP kuva mu bukene byihuse aho uyu mushinga uzaba ukorera mu gihugu kandi tuzashyiramo imbaraga kugira ngo bigerweho ntakabuza,kuko tuzunganira indi mishinga nka girinka dufatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.”

Akomeza avuga ko  bazigisha abaturage ibintu bitandukanye byabafasha gukora ubuhinzi neza birimo kuhira imyaka yabo

Uyu mushinga uzakorera muturere 4 tw’igihugu aritwo ,Rulindo ,Gakenke,Rubavu na Nyabihu, aho byitezweko uzazamura ubuzima bw’umuhinzi muri utu turere.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM