Amakuru

Kugira amakuru ku ngengo y’imari ni uburenganzira bw’umuturage

Ku  nkunga y’umuryango w’ibihugu by’uburayi binyuze mu muryango Action Aid Rwanda, impuza miryango CLADHO yateguye umwiherero ugamije gusesengura ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 hibandwa ku ngengo y’imari yagenewe ubuhinzi.

Basobanuriwe akamaro cy’ingengo y’Imari

Nyuma y’ahoMinisitiri Amb.Claver Gatete agejeje umushinga w’ingengo y’imari y’umaka wa 2017/2018 ku nteko nshingamategeko  ku itariki ya 28 Mata 2017,  impuzamiryango CLADHO ibinyujije mu mushinga ugamije kongerera ubushobozi imiryango ya sosiyete sivili ndetse n’amatsinda y’abahinzi, yateguye umwiherero w’iminsi itatu wahuriwemo n’abagize ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivili igamije gukora ubuvugiz ku buhinzi ndetse n’abahinzi bahagarariye abandi baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu kugira ngo bafatanye gusesengura ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018 cyane cyane bibanda ku ngengo y’imari yagenewe ubuhinzi.

Atangiza  uyu mwiherero, Umuyobozi w’impuzamiryango CLADHO,  yavuze ko  ibi biri muri gahunda ya CLADHO yihaye buri mwaka  gukora ubuvugizi ku ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi buri mwaka.

Abari mu mwiherero

Akomeje avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage kugira amakuru yerekeranye n’ingengo y’imari n’uko amafaranga y’ingengo y’imari akoreshwa kugira ngo agire ibitekerezo ayitangaho.

Uyu mwiherero umaze iminsi itatu  ubera  I Musanze, wagarutse cyane cyane ku biteganywa na gahunda ya Leta y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu rwego rw’ubuhinzi mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Abari mu mwiherero

Nyuma y’uyu mwiherero biteganijweko imyanzuro yawufatiwemo fatiwemo izamurikirwa abadepite  kuwa gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2017 aho biteganijweko minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) zizaba zihari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuri iyo myanzuro .

Kayites i carine , umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM