Tariki 18 Kamena 2017 Ishyaka (PPC) ryemeje ko rizashyigikira Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba muri Kanama
Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange y’abarwana shyaka ba PPC yateranye kuri iki Cyumweru taliki ya 18/06/2017 mu Akarere ka Kicukiro
Mu matora aheruka mu 2010, Dr Mukabaramba yiyamamaje ashaka kuyobora igihugu nyuma amajwi ye ayaha Perezida Kagame aho yagize amajwi 93.08%
Dr Alivera Mukabaramba, Perezida wa PPC
Dr Mukabaramba Yagize ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida kuba mwatorewe kuzajya mu matora muhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, turashimira kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babahundagajeho amajwi ijana ku ijana. Tukaba tubijeje mu by’ukuri ko natwe tuzavuga aho duhagaze ejo mu gitondo.”
Gusa mbere yo kuvuga atyo, ijambo rye ryaranzwe no gushima intambwe ikomeye u Rwanda rwabashije gutera kubera ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri byishi amaze kugeraho.
Yagize ati “Abayoboke b’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC, barabashimira byimazeyo kuba mwaratanze urubuga buri wese akisanzura, agatanga igitekerezo nta kwishisha, umuturage akihitiramo umuyobora mu nzira ya demokarasi idaheza, akagira uruhare mu bimukorerwa, amahoro n’umutekano biraganza byubakiye ku bumwe no gukorera hamwe, mu bufatanye na buri wese hagamijwe kugera ku iterambere buri wese yibonamo.”
Minisitiri Mukabaramba yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo bitandukanye birimo ko gushima ibyo FPR Inkotanyi yagezeho bo Ishyaka ryabo rizahora rishima iby’andi mashyaka?cyangwa bo bazagera ryari ku butegetsi ngo bayobore igihugu ko ubusanzwe ariyo ntego y’Amashyaka ari ukugera ku butegetsi.
Minisitiri Mukabaramba akaba Perezidante w’Ishyaka PPC yasubije abanyamakuru ati “kwishyirahamwe kw’Amashyaka kuki mwumva ko bitabaho kandi amategeko abyemera,kuki ahandi biba hano byaba mukavuza induru”.Arangije ikiganiro n’abanyamakuru yagize ati “mumbijije icyuya pe”.Byavugwaga ko Ishyaka PPC bari bafite umukandida wabo ariko ngo nyuma haza umuntu ababwira ko bagomba guhindura gahunda bagashyigikira uwo bemeje ariko Minisitiri Mukabaramba Alvera akaba yabihakanye yivuye inyuma ko ibyo bintu ataribyo.
Carine Kayitesi
Umwezi.net

