Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kamena 2017 Saa cyenda z’amanywa nibwo Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora ku Kimihurura azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora Prof.Kalisa Mbanda n’abakomiseri batatu. Diane yari aherekejwe n’abantu barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.
Yazanye kandi abana bagera kuri benshi batonda imirongo ibiri maze asohotse atashye abanyura hagati ari kumwe na nyina.Akimara kuva gutanga ibyangombwa abantu bari bari baraho batangiye kuvuga bati wabona uyu mukobwa atsinze akaba Perezida kuko turabona noneho ari seriyeze.
Diane shima, atanga ibyangombwa
Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko,icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda.
Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.
Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.
Diane Rwigara amaze gutanga ibyangombwa yavuze ko mu gusinyisha yahuye n’imbogamizi kuko abamufashaga bamwe bagiye babaterwa ubwoba, ariko yizeye ko amatora naba mu mucyo azatsinda abo azaba ahatana nabo.
Ati « Nemeza neza ntashidikanya ko nzatsinda kuko Abanyarwanda bakeneye impiduka, twese dukeneye ari benshi .
Avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazahaye, atanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.
Kayitesi Carine, umwezi.net

