Amakuru

Ruhango : Barasabwa gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

Ibi ni ibyavuzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, tariki ya 4 Nyakanga 2017, ubwo  abaturage b’Akarere ka Ruhango biteguraga umunsi ngarukamwaka wo kwibohora.

Uyu munsi wabanjirijwe  na gahunda yo kwifatanya  n’abavuye ku rugero batuye mu Kagali ka Rwoga, ahatashywe amazu bubakiwe ari muri aka Kagali, aho abaturage b’ingeri zose  cyane cyane urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri bitandukanye,  abashinzwe umutekano n’izindi nzego bari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Ruhango, bakoze urugedo rufite igiraiti, “Bararurwanye”

Mbabazi F.Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango

Abayobozi batandukanye, bashima ubutwari bw’ingabo zarwaniriye igihugu  bahamagarira urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo mu gukorera igihugu  nabo ubwabo kugirango biteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier,agira ati, “ ndasaba abaturage  by’umwihariko urubyiruko gusigasira ibyo  u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 rumaze rwibohoye no kugira imyumvire myiza iganisha ku iterambere rirambye. “

Mu  birori byo kwizihiza isabukuru ya 23 y’ukwibohora k’u Rwanda, mu  rwego rw’Akarere ka Ruhango  byabereye mu mudugudu wa Rwintama, Akagali ka Nyarurama, Umurenge wa Ntongwe, aho ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bashima  ingabo zarwanye inkundura zigatsinda urugamba rwo kubohora  ingoyi y’ubutegetsi bubi  ubu zikaba ziri ku rugamba rwo kugobotora abanyarwanda mu bukene n’imibereho mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi F.Xavier, asaba buri muntu wese kudatuza kuzirikana ko mu gihugu cyacu dufite ubudasa bushingiye ku bufatanye burangwa hagati y’Ingabo n’abaturage mu bikorwa bigamije impinduka nziza mu mibereho n’iterambere by’abaturage.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM