Nkosazana Dlamini Zuma wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu minsi ishize yemreye ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’epfo ,(ANC ) kuzaribera perezida.
Ibinyamakuru bitandukanye byandikira muri Afrika y’epfo byemeza ko Dlamini Zuma yemereye ishyaka rye kuzarihagararia ubwo habaga inama rusange yahuje urubyiruko ruba muri ANC.
Ubwo Ibyo bikaba byatangiye ubwo urubyiruko rwo muri ANC rugaragaje ko rwifuza ko yababera umuyobozi. Dlamini Zuma agira ati, “ “Nta kuntu nahakana inshingano mpawe na ANC,nemeye ubusabe bwanyu.”
Bivugwa ko Dlamini Zuma, yasabwe n’abagize ishyaka batandukanye ko yazababera umuyobozi harimo ihuriro ry’abagore, iry’urubyiruko,abahoze ari abasirikare ndetse na Jacob Zuma ubwe kuri ubu akaba ari nawe uyobora ANC ngo yarabimusabye. Aramutse atowe yaba ariwe mugore wa mbere uyoboye ishyaka rya ANC.
Bikaba biteganijwe ko amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, aho Dlamini Zuma azaba ahanganye na Cyril Ramaphosa usanzwe ari umuyobozi wungirije.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

