Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango, rurahamagarirwa kugira imyitwarire ikwiye, no kugendera kure ibishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura indwara zitandukanye zirimo igituntu, iziterwa n’umwanda n’izandurira mu myanya ndagabitsina.
Atangiza ku mugaragaro icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya igituntu mu rubyiruko mu mashuri, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Kambayire Annonciata, yabwiye abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi ko bakwiye kwirinda indwara zitandukanye zirimo igituntu n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Agira ati, “ gukangurira urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze biri mu murongo wo gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho kugira ngo bizarambe, kuko urubyiruko ari imbaraga z’Iguhugu, rukaba abaturage n’Abayobozi b’ejo hazaza.”
Kambayire Annonciata, Vice Meya-Ruhango
Amagarira kandi urubyiruko kwirinda ibintu byose byababuza kugira ubuzima bwiza, cyane cyane ibiyobyabwenge. By’umwihariko asobanura ko ibiyobyabwenge ari ikizira mu muco nyarwanda kuko uretse gushyira mu kaga ubuzima bw’ababikoresha binabatesha icyerekezo kizima cy’ahazaza.
Aboneraho kandi gusaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bizatuma baba abanyarwanda babereye u Rwanda kandi bafite icyerekezo kizima.
Soeur Nyabyenda Marie Goretti
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruhango, Soeur Marie Goreti Nyabyenda,asobanurira uru ruryiruko uko igituntu cyandura, ibimenyetso byacyo, uko kivurwa n’uko cyirindwa, abakangurira gukora ibishoboka bakirinda iyi ndwara kandi bakabikangurira abandi . Agira ati, “Kwirinda biruta kwivuza”. Yibutsaabagize ibyago byo kwandura ko bagomba gufata imiti neza bakurikije inama z’abaganga. Ibi bibarinda ingaruka zo gufata imiti nabi nko kuba indwara yaba igikatu bityo bikaba ngombwa ko umurwayi afata imiti igihe kirekire, kwanduza abandi, ubumuga, ubukene ndetse n’urupfu.
Ubu bukanguranbaga bukorwa buri mwaka n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), uyu mwaka mu Karere ka Ruhango bukazakorwa mu mashuri yisumbuye 48.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


