Amakuru

Gatsibo: Amatorero n’amadini barishimira ubufatanye bwiza bafitanye na leta.

Amatorero n’Amadini akorera mu karere ka Gatsibo arahamya ko bafitanye imikoranire myiza na leta y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho na Bishop Alex Birindabagabo,Umuyobozi wa Dioseze ya Gahini akaba n’umuyobozi wa peace plan mu Rwanda ubwo amatorero n’amadini akorera mu karere ka Gatsibo yahuzwaga n’igikorwa cyo gushima Imana mu bimaze kugerwaho mu Rwanda ndetse banasenga Imana kugirango gahunda y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka azakorwe neza.

Aya masengesho yabereye mu murenge wa Kabarore Akagari ka Kabarore aho amatorero atandukanye yahuriye hamwe mu gikorwa cya Rwanda shima Imana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye amadini n’amatorero gukomeza kubaka Akarere ka Gatsibo bakoreramo ndetse n’Igihugu muri rusange,ashima uruhare rw’abanyamadini n’amatorero mu iterambere ry’Akarere binyuze mu bikorwa bitandukanye bakora birimo amashuri,amavuriro n’ibindi bikorwa bifasha umuturage kwiteza imbere.

Kagaba Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM