Inyandiko isaba guhindura amazina
Uwitwa TUGIZIMANA Deus, mwene KAMBALI Boniface na MUKARUGOMWA Céciole, Utuye mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagali, ka Nyagatovu, Umurenge Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina TUGIZIMANA, izina HAKIZIMANA mu mazina asanganywe, TUGIZIMANA Deus, akitwa HAKIMANA Deus mu irangamimerere.
Impamvu atanga n’uko izina TUGIZIMANA rimutera ipfunwe kubera ko abavandimwe be iyo baryumvise bumva ko ababyeyi be bamutonesheje bamwita iryo zina bityo ntibabyishimire buri gihe iyo hagize umuhamagara.
Indi mpamvu, nuko yihinduriye amazina binyuranije n’itegeko ari mu Bubirigi yiyita HAKIZIMANA kandi akaba agiye gushaka umubirigikazi kandi ari ryo zina amuziho.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina TUGIZIMANA izna HAKIZIMANA mu mazina ye TUGIZIMANA Deus bityo akitwa HAKIZIMANA Deus mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.
