Mu giterane cy’amasengesho cyabereye kuri Stade ya Muhanga . Depite Mukanyabyenda Emmanuelie , asaba abitabiriye iki giterane ko bagomba gusenga bakifatanya no gukunda gahunda za Leta kuko bigomba kugendana bikatuba mu buzima.
Agira ati, “ iki gikorwa iki gikorwa cyo gushima Imana no kuyiragiza imishinga dufite nk’abanyarwanda, amasengesho agomba guherekeza gahunda Leta ishyiriraho abaturage bityo ibikorwa byacu tukabiragiza Imana niyo musumba byose bityo gahunda zacu tuzikore ariko tuziragiza umukiza wacu”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga UWAMARIYA Beatrice, ashimira abaturage ba Muhanga uko bitabira gahunda bashyirirwaho na Leta kuko ziba zigomba kubageza ku byiza bibateza imbere anabizeza ko nibamwifuza azabitaba mu gihe bizaba biteza imbere abanyarwanda n’abatuye aka Karere n’Igihugu muri Rusange
Mu nyigisho zose zigishijwe zaganishaga uko u Rwanda rwabayeho ndetse n’uko rukwiye kubaho ruyobowe n’ubuyobozi bwiza buherekejwe n’amasengesho ngo ibi byabaye ntibizongere kubaho bityo Abanyarwanda batuze batunganirwe.
Kagaba Emmanuel

