Abaturage batuye mu murenge wa Gishari , bakoze ibirori byo kwishimira ibyiza bamaze kugeraho babikesheje imiyoborere myiza ya leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Muri ibi birori, bakoze n’ubusabane mu rwego rwo gusangira no kwishimira umusaruro babonye.
Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage batandukanye, abaturage bagaragaje intambwe bamaze gutera mu iterambere ryaba iry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza, ibi byose bakaba bashimangiye ko babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishali , Rushimisha Marc, yaganirije aba baturage ku myiteguro y’amatora, bityo abasaba kwitegura amatora n’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ndetse no kuzitabira amatora bose ntawe usigaye kugirango bazitorere ingirakamaro.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Umutoni Jeanne, avuga ko kuba abaturage bishimira ibyagezweho bishimangira imiyoborere myiza iri mu Rwanda uhereye ku mudugudu kugeza ku nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu.
Asaba abaturage ba Gishali kuzayitabira kandi bakazinduka bagatora kare, bityo bakisubirira mu yindi mirimo. Aboneraho kandi gusaba abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugirango bajye babona uko bivuza.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

