Mu mujyi wa Ruhango, Intara y’Amajyepfo, huzuye yitwa hoteli yitwa Eden Palace Hotel, iyi nzu ikaba iherereye mu nsi gato y’ibiro by’Akarere ka Ruhango. Ni Hotel y’ikitegererezo n’icyerekezo kuko ikora byose kandi uhageze yakirwa neza akagarukana na bagenzi be mu gihe gikurikiye, bakakirwa nk’abisanga mu rugo.
Ubuyobozi bw’iyi Hotel Eden Palace Hotel, buvuga ko hari amacumbi meza kandi ahendutse, ibinyobwa byose kandi bimeze neza kandi uhagiye ahabona serivisi nziza zijyanye n’icyerekezo u Rwanda rushyize imbere.
Abanyaruhango b amaze kumenyera ko ibyo bakora biharanga kuko uhageze yakorwa nk’umukwe
Nzabonimpa Callixte na Mukabaranga Espérance, batuye mu mujyi wa Ruhango, bagira bati, “batanga serivisi utasanga ahandi kuk uhageze yakiranwa ubwuzu n’urugwiro kandi ni mu gihe kuko abakozi bayo ari abanyamwuga kuko bize ibyerekeranye n’amahoteli n’ubukerarugendo.
Umuyobozi wa Eden Place Hotel, Nemeyimana Hussein ,avuga ko batanga serivisi zizira amakemwa mu kwakira abayigana kandi ikaba yukakanwe ubuhanga n’ibikoresho bikomeye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga bwishimira iki gikorwa cy’uyu rwiyemezamirimo, kuko ari iterambere mu mujyi wa Ruhango, bugamagarira n’abandi gushishikarira gushora imari imari mu Kareeka Ruhango hagamijwe iterambere ry’abo n’iry’akarere.
Ku bantu batemberera mu Ntara y’amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Ruhango, bararakiriwe kwigererayo bakirebera.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net








