Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ivuga ko gahunda nshya ya Internet kuri bose izafasha kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga banaribyaza umusaruro nibura abakoresha internet bakiyongeraho miliyoni 5 bitarenze mu mwaka wa 2019.
Muri miliyoni 11 n’imisago zituye abanyarwanda hari bamwe batari bamenya neza uko ikoranabuhanga rikoreshwa abandi ugasanga aho batuye nta bikorwa remezo bihari byabafasha kurikoresha.
Ibi biravugwa kandi mu gihe ubukungu bw’isi n’u Rwanda muri rusange bwimakaje burundu ikoranabuhanga ryifashisha internet na serivisi zitandukanye za Leta zamaze kugezwa muri ubu buryo bikaba atari ngombwa kujya kureba umuyobozi mu biro umushakaho serivisi zose.
Muri gahunda nshya ya Internet kuri bose, minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga , Nsengimana Philbert, avuga ko Minisiteri ayobora izongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga kandi ndetse banaribyaze umusaruro.
Mu nama yatangizaga iyi gahunda , Minisitiri yagize ati, “ gahunda ya internet kuri bose izafasha kongera abanyarwanda bakoresha internet ho miliyoni 5 bitarenze umwaka wa 2019.”
Cyakora, ibi bisa n’ibitashoboka kuko iyi gahunda y’ikoranabuhanga itagerwaho ibibazo birangwamo muri iyi ngeri bidakemuwe, cyane ko internet itigonderwa na buri wese ndetse hakaba n’abantu benshi batarasobanukirwa n’imikoreshereze yayo.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Nsengimana abamara impungenge agira ati, “abanyarwanda bagera kuri miliyoni 5 bazaba biyongereye ku bakoresha internet kandi bizagerwaho habanje gukemurwa inzitizi zihari ubu zishamikiye kuyigeza ku baturage, abantu bake basobanukiwe iby’ikoranabuhanga, n’ikibazo cya serivisi n’andi makuru akenewe arebana n’abanyarwanda atarashyirwaho kugeza ubu ”
Minisitiri Nsengimana anavuga ko kugira ngo bikorwe hazashyirwaho porogaramu zitandukanye zishngiye ku ikoranabuhanga n’icyo yise Smart Village.
Ubushakashatsi bwa kane bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ku mibereho y’abaturage n’ingo mu Rwanda (EICV4), bwerekanye ko ingo zigerwaho na internet zikubye inshuro hafi eshatu mu myaka itatu uhereye 2010/2011.
Naho mu mwaka wa 2010/2011, ubushakashatsi bwa gatatu ku mibereho y’ingo (EICV3), bwagaragaje ko ingo 3.7% arizo zageraga kuri internet, naho ubwa kane bwo mu mwaka wa 2013/2014 bwerekana ko izigera ku 9.3% zigerwaho na serivisi za internet harimo n’abazibamo bakoresha iya telefoni zigendanwa mu gihe 1/3 cy’ingo zo mu mijyi bakoresha internet naho ingo 4% mu cyaro nizo ziyikoresha gusa.
Umujyi wa Kigali ufite ingo nyinshi zikoresha intenet kuko muri 2013/2014 , ingo 33% muri Kigali zakoreshaga internet mu gihe muri 2010/2011 izigera kuri 19,2% ari zo zayikoreshaga.
Mu myaka itatu intara y’Amajyepfo yavuye ku ngo 2% igera kuri 5.6%, iy’Amajyaruguru iva kuri 2.7% igera kuri 6.5%, Uburengerazuba buva kuri 2.7% bugera kuri 6.0%, naho intara y’Uburasirazuba iva kuri 1.4% igera kuri 6.5% by’ingo zibasha gukoresha internet.
Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’abaturage n’ingo bugaragaza ko Abanyarwanda bose bagera kuri miliyoni 11.4. Muri bo 53% ntibarengeje imyaka 19.
Kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga birimo kugeza intenet kuri bose, ni kimwe mu byashyizwe imbere ngo bizitabweho muri gahunda y’imbaturabukungu ya Kabiri (EDPRSII).
Uko abantu bakoresha interineti yihuta niko amafaranga, ubuhahirane, ubumenyi, ubucuruzi, birushaho kwihuta bikazamura ubukungu.
Ibi bivugwa mu gihe umubare munini w’ingo zikoresha internet mu Rwanda ,zikoresha iya telefoni ngendanwa. Mu mwaka wa 2000 abanyarwanda bagera ku bihumbi 42 nibo bakoreshaga telefoni ngendanwa, kugeza muri Kanama 2015, abakoresha telefoni ngendanwa bari miliyoni 8.5.
Muri rusange abakoresha internet mu Rwanda bangana na 36.5% by’abaturage bose, ni ukuvuga abasaga miliyoni 3.6. Guverinoma y’u Rwanda ikaba ifite intego ko umwaka wa 2017 uzarangira abaturarwanda bangana na 95% bakoresha internet.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net


