Inzego z’ubuyobozi za Isiraheri ziri ku gitutu gikaze, kubera abantu umunani baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ibyemezo bishya bireba umutekano wo mu bibuga biba imbere y’imisigiti, byarakaje bikomeye abanyapalesitina.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, iravuga ko abayobozi ba Isiraheli, bavuga ko biteguye guhindura utwuma tugenzura abinjira ahantu hatagatifu haza ku mwanya wa gatatu mu Bayisilamu, ari nabyo bije kubyara impagarara.
Abanyapalesitina batanu biciwe mu mvururu ubwo abashinzwe umutekano ba Isiraheli bakozanyaho n’abo banyepalesitina bigaragarambyaga, ibi byabereye i Yerusalemu, mu gihe abanya isiraheli batatu bo biciwe mu ngo zabo mu gace ka Cisjordanie kigaruriwe na Isiraheli ku wa 21 Nyakanga.
Umwuka mubi watangiye kuzamuka mu cyumweru gishize, ubwo ubuyobozi bwa Isiraheli, bwashyiraga utwuma dukurura ibyuma bitari ahagaragara, ku marembo y’ibibuga by’imisigiti, bitewe n’igitero cyagabwe ku bapolisi b’Abisiraheli kuwa 14 Nyakanga.
Nk’uko bitangazwa na Isiraheli, intwaro zakoreshejwe mu iyicwa ry’abo bapolisi babiri, zari zihishwe muri imwe mu nzu ndende ziri mu burasirazuba bwa Yerusalemu, mu gice cya Palesitina, n’ubwo uyu mujyi mutagatifu wose wafashwe na Isiraheli, ariko icyo gice cy’iburasirazuba bwawo, ntobwo Umuryango Mpuzamahanga wigeze wemera ko ari icya Isiraheli. Ingamba nshya rero zahise zifatwa, zikurura ubukari bw’abanyapalesitina batinya Isiraheli yaba ishaka kutubahiriza ko ako gace ari ak’abanyapalesitina kuva mu myaka itari mike ishize. Kuva inzugi z’umwinjiro zashyirwaho ibyuma bicunga umutekano n’ubuyobozi bwa Isiraheli, abanyapalesitina ntibongeye kwinjira mu musigiti bagasengera hanze, kandi n’imvururu hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano za Isiraheli zikaba buri munsi.
Kwinjira mu bibuga by’imisigiti byitwa umusozi w’urusengero, bigenzurwa na Isiraheli, ariko bikayoborwa na Yorodaniya, kandi Abiyisilamu bajyayo isaha iyo ariyo yose, mu gihe abayahudi bashobora kujyayo mu masaha make ariko babujijwe kuhasengera.
Général Yoav Mordechai ushinzwe urwego rwa Isiraheli rugenzura abasivili mu duce twa Palesitina (Cogat), atangariza Televisiyo Al Jazeera ko ubuyobozi bwa Isiraheli bugenzura ubundi bwakoreshwa , kongera ho hari kamera zitanga amashusho ya videwo zimaze gushyirwa nibura ku muryango winjira muri icyo cyanya. Ibi ariko ntabihuriza na Minisitiri w’Umutekano w’Abaturage Gilad Erdan uvuga ko yifuza ko ibi byuma bigenzura abinjira byakomeza gukoreshwa kugeza ubwo Polisi izaba yabonye ubundi buryo yakoesha.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu avuga ko abashinzwe umutekano batanze ibyifuzo by’ingamba zafatwa, akemeza ko ubuyobozi bw’igihugu buzafata icyemezo mu minsi iri imbere.
Hagati aho
, arashinja Isiraheli gukina n’umuriro, kandi akabwira Guverino yayo ko yigerezaho, kuko ishaka gukurura umwuka mubi mu barabu no mu bayisilamu.
Mu mwaka wa 2000 Intifada (Intambara y’amabuye) yamaze imyaka 4 ihitana abantu barenda 4000.
umwezi.net


