Amakuru

Intara y’Iburasirazuba niyo yari itahiwe: Umugambi ni uwo kuwa 04 Kanama

Umukandida uharariye FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017, ahanye umugambi n’abanyarwanda, ko kuri iyo taliki bazazinduka bagatora hakiri kare, kandi bagatora umukandida wa FPR Inkotanyi, kugira ngo bakomeze ubumwe, amajyambere imiyoborere myiza; umutekano;…. Ibi abigarutse ho ari mu karere ka Nyagatare mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyahabereye.

Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, aremeza ko gukura igihugu aho cyari kigeze mu myaka 23 ishize, ari ibintu byasabye imbaraga zidasanzwe. Abasaba ubufatanye kugira ngo ibyagezweho bizakomeze gusigasirwa.

Ibi abitangarije mu gikorwa cyo kwiiyamamaza mu murenge wa wa Nyagatare wo mu karere ka Nyagatare. Umukandida Paul Kagame arizeza abatuye akarere ka Nyagatare ko mu myaka irindwi iri imbere bagiye kugira impinduka zidasanzwe, ashimira abatuye akarere ka Nyagatare n’abagaturiye,  ubwitabire budasazwe ndetse n’ubwuzu bamugaragarije akihagera.

Aragira ati “Bantu ba Nyagatare mwakoze kuza,mwadutumiye natwe twabitabye. Inama ni iyo ku itariki ya 4 Kanama hanyuma tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, tugakomeza ubumwe, tugakomeza amajyambere, tugakomeza umutekano, imiyoborere myiza, uburezi, ibikorwa remezo … Mvuge iki ndeke iki, FPR Oyeeee.”

 

Buri gihe Abaturage benshi baba biteguye kwakira umukandida uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Kagame kandi aratangaza ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agasiga igihugu gisenyutse bikomeye ku buryo kucyubaka byasabye ko bahera ku busa. Arasaba  Abanyarwanda kureba aho igihugu cyavuye bakareba n’aho kigeze ubu, maze bakahakura isomo rikomeye ryabafasha gukomeza gusigasira ibyagezweho

Arabivuga muri aya magambo  “Amatungo, amashuri, amavuriro, imihanda, ibi byose mubona bibayeho muri iyi myaka 23. Mu myaka 23 gusa kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze ubu ntabwo byumvikana.”

Akomeza agira ati “Icyo mbasaba rero ni ugukorera hamwe tugasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibibereye Nyagatare byiza ntibikwiye guhera muri Nyagatare bikwiye no kugera mu Rwanda hose.”

Umukandida uhagarariye umuryango FPR  Inkotanyi kandi yemeza ko kuzamutora nk’abaturage ba Nyagatare ari ugushimangira amajyambere n’iterambere ry’umuturage wo muri aka karere ndetse no mu gihugu hose.

Aragira ati “Nyagatare, murorora mukagwiza, murahinga mugasarura mukihaza, mugatwara ku masoko mu tundi turere no hanze y’u Rwanda, ibi bibaye mu myaka 23 gusa. Ndabashimira cyane rero kandi ndagira ngo dukomereze aho duhereye ku itariki 4 z’ukwezi kwa munani dutora umukandida wa FPR Inkotanyi. Umukandida wanyu, amajyambere yanyu.”

Abahanzi batandukanye ntibatangwa

Paul Kagame arasezeranya abatuye Nyagatare ko  mu myaka 7 iri imbere ako karere kazaba gateye imbere ku rwego rudasanzwe, ku buryo umuntu uzajya amara y’imyaka 2 atahagera, azajya ahayoberwa. Arabasaba abanyarwanda  gukomera ku muco wo gukorera hamwe mu rwego rwo kutazagira usigara inyuma.

 

 

 

 

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM