Mu nama itegura igihembwe cy’ihinga 2018A,umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayitare Didas yasabye abashinzwe ubuhinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi gushishikariza abahinzi gutegura ubutaka no guhingira igihe kugira ngo Akarere kazabone umusaruro uhagije.
Abahinzi kandi barakangurirwa kwihutisha intonde zizwi nka Twigire Muhinzi” kugira ngo Leta ibashe gutera nkunga ibikorwa by’ubuhinzi nyuma yo kumenya ingano y’ibyo abahinzi bakeneye bigatumizwa hakiri kare kugira ngo bahingire ku gihe.
Gahunda ya Twigire Muhinzi yunganira abahinzi mu kugura inyongeramusaruro zirimo imbuto z’indobanure hamwe n’ifumbire bikaba bikorwa nyuma yo gusabwa n’abahinzi mu matsinda yabo.
Gutegura ubutaka hakiri kare, guhinga ibihingwa bijyanye n’ubutaka ndetse no gukoresha inyongeramusaruro biri mu bizafasha abahinzi kuzamura umusaruro ndetse bakiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akangurira kandi abayobozi b’amakoperative y’abahinzi hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro gukangurira abahinzi kwirinda kugurisha inyongeramusaruro kuko bitera leta igihombo bityo n’umusaruro ku nkunga iba yatanzwe ntugerweho kandi leta yifuza ko umuhinzi atera imbere.
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2018A hegitari zisaga 36.875 zizahingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori kuri ha 2.825, ibishyimbo kuri ha 11.600, umuceri kuri ha 2.250 na soya kuri ha 200. Ubu buso bukaba bushobora kwiyongera mu gihe haboneka imbuto y’imyumbati.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

