Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu n’iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gatsibo, guhuza buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, ku bufatanye n’ingabo z’Igihugu, zafashije abaturage guhingisha imashini ku buntu kuri hegitari 46 zizahingwaho ibigori mu murenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro.
Iki gikorwa cyo guhingisha imashini ku butaka buhuje, cyatangijwe ku mugaragaro taliki ya 31 Kanama 2017 n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene arikumwe n’ingabo zifasha abaturage guhingisha imashini.
Maj Mfuranzima Jean Paul, ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri burigade ya 402 ikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, avuga ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi,ubuvuzi,ibikorwaremezo n’ibindi bishobora kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Agir a ati, “ nyuma y’intambara y’amasasu, dukomeje kurwana intambara y’ubukene mu baturage kandi ndizera ko kubufatanye n’abaturage tuzayitsinda.”
Umuyobozi wa RAB mu ntara y’iburasirazuba. Sendege Norbert, ashima uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda(RDF) mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwand.
Ati, ,”iki gikorwa cyo guhingisha imashini ku butaka buhuje kuri hegitari 46 byagatwaye miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri(3.220.000) y’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bafite imirima yahinzwe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda barashimira cyane izi ngabo kandi biyemeje gukomeza gufatanya nazo mu gucunga umutekano.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

