Umugabane wa Afurika ukize ku mutungo kamere, ariko niwo ukennye kurusha indi yok u isi. Uyu mugabane ufite ubukungu buruta ahandi hose ku isi, niwo abaurage nyamara ntibahwema kugwa mu Nyanja iwutandukanya n’indi migabane, cyane cyane uw’u Burayi, ngo bahunga ibihugu byabo. Ese ntabwo uyu mugabane wakwigira kuri bimwe mu bihugu biwugize, nk’u Rwanda, uko wakwigira?
Abanyarwanda bagira imvugo bakunda gukoresha ngo ntiribara mukuru nk’umuto waribonye, cyangwa se bakavuga ko ijoro ribara uwariraye. Izi mvugo zombi, zigamije kwerekana ko icyo umuntu n’aho yaba ari umwana yiboneye n’amaso ye, ntawe ukwiye kumuvuguruza, kabone n’ubwo yaba amuruta ubukuru.
U Rwanda rero ni ubwo ari kimwe mu bihugu bito biri ku mugabane wa Afurika, nta na kimwe cyanyuze aho rwanyuze ngo rube rugeze aho rurangamiwe n’amahanga, bakava iyo ruterwa inkingi, bakazanwa no kureba aho rugeze mu bwiyunge, no mu bindi bikorwa u Rwanda rumaze gukatazamo.
Icy’ingenzi u Rwanda rwihariye kandi andi mahanga arwigiraho, ni ukwihesha agaciro. Ni ukwanga kuba agatebo ba mpatsibihugu bayoresha ivu. Niba u Rwanda rwanga kwakira caguwa, ndetse na bamwe mu banyamahanga bagahaguruka bagakangisha ko bazahagarika ubufatanye mu bucuruzi, nyamara u Rwanda rugakomeza rukihagararaho, ni ikigaragaza ko koko abaza kwiga bataba bibeshya aho kwigira.
Afurika rero ni icyo nayo ikwiye kugana u Rwanda ikarwigiraho uko ikwiye kwishaka mo ibisubizo by’ibibazo ifite, kandi yabishobora, kuko nk’uko Perezida Kagame akunze kubivuga, nta kintu kindi kibitera kitari agasuzuguro, kuko nabo niba hari abatangiye kubinjirira mu ikoranabuhanga bakabagenera ibyo bashaka, ni ukuvuga ko nta cyo barusha Afurika, uretse gusa ko bayisuzugura ngo ni Afurika.
U Rwanda rero rwiyemeje gufata iya mbere ngo ruhanire kwigira, kandi ruranahamagarira Afurika muri rusange kurwigana, bityo aho kugira ngo abaturage bayo bajye kugwa mu Nyanja bajya gushakira amaramuko; umutekano cyangwa bajya ushora imari yakazamuye ibihugu byabo ahandi, bikorerwe imbere muri Afurika, batungwe n’ibyo bejeje, cyangwa se ibivuye mu nganda zabo, bityo iterambere rikazamukira aho.
Ubwanditsi