Amakuru

Minisante ihangayikishijwe n’indwara zitandura, harimo n’iy’umutima

Minisiteri y’ubuzima (Minisanté) ivuga ko y25% by’abari mu bitaro mu kwezi kwa Nzeli 2017 bari bafite indwara y’umutima naho 11% by’abaza muri siporo ngarukakwezi itegurwa n’umujyi  wa Kigali[car free day] nabo ngo bafite iki kibazo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’iyi ministiteri, ( Minisanté) mu mwaka wa 2012/2013 bwagaraje ko  mu bantu 7800 bari hagati y’imyaka 15 na 60 basanze muri bo 0.3% ari bo bakurikiza amabwiriza yo kurya imboga n’imbuto  mu mafunguro yabo ya buri munsi kandi ibi biribwa ni bimwe mu bifasha kwirinda indwara y’umutima.

IMuri muri ubu  bushakashatsi kandi 40% by’ababukoreweho banywa inzoga buri munsi kandi bakarya umunyu mwinshi,bikaba  biri mu bituma indwara y’umutima ikomeza kwiyongera.

Muri rusage Miliyoni 17 n’ibihumbi 700 nibo bantu bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka ku Isi; 80% byabo bakaba  abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mucumbitsi  Joseph umuganga uvura indwara z’abana n’iz’umutima, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’umutima mu Rwanda.Mu  mu Rwanda, avuga ko  indwara z’umutima ziteye inkeke.

Minisiteri y’ubuzima isaba abaturage kugira umuco wo gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda inzoga n’itabi ndetse no kurya indyo yujuje intungamubiri, mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye harimo n’iz’umutima

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’imitima  zivuga ko z kugira ngo umuntu akomeze kugira ubuzima bwiza, ari uko nibura   ku munsi agomba gukora siporo inshuro imwemu gihe kingana n’iminota mirongo 30.

Izi ndwara z’imitima zica abantu benshi ku Isi, ariko imibare igaragaza ko abenshi ari abo  mu bihugu bikennye bitewe nuko usanga nta buryo bafite bwo kuzivuza.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM