Akarere ka Gatsibo kahaye amahugurwa y’iminsi ibiri abagera kuri 272 batorejwe mu mitwe y’intore itandukanye bahuguriwe kuzatoza abatoza b’itorero ry’umudugudu n’abayobozi b’amasibo
Aya mahugurwa yibanze kuri gahunda za leta zirimo gahunda ya girinka, umuganda na gahunda y’ubudehe zimaze kuzamura ibibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bwabo, abahuguwe basabwe ko bagomba gusigasira ibimaze kugerwaho ndetse bakarwanya abashaka gusubiza izi gahunda inyuma.
Itsinda ry’isibo mu mahugurwa
Ubwo yasozaga amahugurwa taliki ya 26 ukwakira 2017,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akaba n’umutoza w’intore mu karere Gasana Richard yavuze ko amasibo agomba kuba umusemburo w’iterambere ry’abaturage asaba abahuguwe kuzibanda ku masibo akaba isoko y’imiyoborere myiza.
Muri aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda asaba abahuguwe kuwibandaho.
Akarere ka Gatsibo kagizwe n’Imirenge 14, Utugari 69, Imidugudu 603 n’Amasibo agera ku bihumbi bitanu n’ijana na mirongo itatu n’abiri (5.132).
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

