Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kongera umuco wo gusoma ibitabo mu bigo by’amashuri abanza mu karere ka Gatsibo, umufatanyabikorwa Mureke dusome agiye gufasha abana biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu(p1,p2 na p3) kunoza umuco wo gusoma ibitabo kugirango bawukurane.
Gasana Richard, (uhagaze) meua wa Gatsibo
Rutayisire Pierre Celestin, Umuhuzabikorwa w’umushinga mureke dusome mu Rwanda, avuga ko uyu mushinga ugamije guha abana bato ubumenyi n’umuco wo gusoma.
Uyu mushinga wa mureke dusome uterwa inkunga na USAID n’umufatanyabikorwa wa save the children uzamara imyaka 4 kuva 2017 kugeza 2020 ukorera mu karere ka Gatsibo.
Umushinga wa mureke dusome uzakorera mu midugudu yose y’Akarere ka Gatsibo yubatsemo ibigo by’amashuri abanza n’ibifashwa na leta ku masezerano bigera kuri 84.
Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko umushinga wa mureke dusome utegerejweho umusaruro mwinshi dore ko ugiye guhera mu bana bakiri bato umuco wo gusoma ukagenda uzamuka kugera ku babyeyi babo.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net