Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni ikibazo kigenda gifata indi ntera akaba ari yo mpamvu Akarere ka Gicumbi gakomeje urugamba rwo kuyahashya mu mirenge.
Ibi byavugiwe mu nama yabaye ku bufatanye na ARCT- RUHUKA yo kwinjiza gahunda yo kurwanya amacakubiri mu mirenge 2 mishya ariyo Mukarange na Shangasha
Iyi nama yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Imiyoborere myiza , Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi n’Umukozi ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu karere ka Gicumbi. Ku ruhande rwa ARCT-RUHUKA hari abakozi bayo ari bo Caritas Umurerwa ,Umukozi muri uyu mushinga (Project Officer) na Francine Mukandori ,Umuklozi Ushinzwe ubugenzuzi bw’amahugurwa .
Muri aka karere iyi gahunda yatangiriye mu mirenge 2 ari yo umurenge wa Giti na Rushaki bakaba barasuye imiryango igaragaramo ihohoterwa n’amakimbirane babagira inama nyuma yo kumva ikiyatera, naho bizajya bikorwa n’ubuyobozi kuva ku mudugudu aho bazafashwa n’itsinda ry’abantu 12 bazahabwa amahugurwa muri buri murenge uko ari 2.
Aba bantu bazahugurwa kandi, bazajya bitabira banatange ibiganiro muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ubera muri buri mudugudu.
Umuryango ARCT ni ijambo riri mu rurimi rw’icyongereza bikaba bisobanura mu Kinyarwanda ‘Rwandese Association of Trauma Councillors” mu Kinyarwanda tugenekereje akaba ari Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abajyanama b’Ihungabana, bakaba bafite umushinga witwa Peaceful Families for Sustainable Development , mu Kinyarwanda bikaba bisobanura Imiryango Itekanye igamije Iterambere Rirambye .
Uyu mushinga watewe inkunga n’ ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) aho cyabahaye inkunga ya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda bagomba gukoresha mu gihe cy’umwaka .
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi na Polisi y’igihugu, bishimiye uyu mushinga bavuga ko uyu mushinga uje nk’igisubizo kuko muri aka karere hagaragara amakimbirane abyara n’ubwicanyi bityo ukaba ugiye kunganira ubuyobozi mu bukangurambaga.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

