Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rulindo, Intara y’amajyaruguru baravuga ko bashimishijwe n’umwanzuro Leta yafashe wo gukurikirana abagabo batera abana b’abakobwa inda bakabatererana
Ibi bivuzwe nyuma yuko iki kibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe gifatiye indi ntera mu Rwanda, gutyo mu rwego rwo kugabanya umubare w’aba bana batwara inda zitateguwe Leta ikaba yarafashe umwanzuro wo gushakisha n’abo bagabo bazibatera kuko hari igihe ba nyiri kuziterwa baryumaho ntibavuge ababateye inda kandi aribo bagerwaho n’ingaruka zo gutwita nko gufatwa nabi mu miryango .
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yo kubona ko abo bagabo bazibatera, bagenda bagaterera agati mu ryinyo, maze umukobwa agasigara ahanganye n’ingaruka zo gutwita no kwita ku wo abyaye wenyine.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimiye uyu mwanzuro kuko nta mpamvu yo guhishira umugabo wateye inda umwana w’umukobwa kuko ingaruka zirengere umuntu umwe kandi baba babikoze bombi,
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi J.M.V, yemeza aremeza ko uyu mwanzuro uzatuma umubare w’abakobwa baterwa inda ugabanuka kuko aramutse umugabo waeye inda umwana w’umukobwa naramuka amenyekanyeazashyirwa ahagaragara kandi agasabwa gukurikirana uburere bw’umwana..
Imibare itangwa n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango (Gender Monitoring Office), igaragaza ko umwaka ushize wa 2016 abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato, barenga ibihumbi 10 naho mu Karere ka Rulindo honyine hakaba harabaruwe abana 441 bazwi batewe inda kandi babyariye kwa muganga,
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

