Abarwanya Ubutegetsi bwa Kagame babishaniye mo
Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kunanirwa kumvikana bagahita mo kugundaguranira iyo mu bwihisho, byabananira bakajya mu itangazamakuru bakihandagaza umwe sinakorana na bariya, abandi bati ntitwakorana n’uriya. P5 nayo imaze gusezerera PS Imberakuri ya Ntaganda, izira ko ngo ifite ibibazo yananiwe gukemura.
Nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’amashyaka ane muri atanu yari agize Plate 5, ariyo FDU-Inkingi; Amahoro PC; RNC na PDP-Imanzi, ayo mashyaka yabaye ahagaritse PS Imberakuri.
Igitumye ayo mashaka ahuza umugambi wo guhagarika PS Imberakuri muri iyo mpuzamashyaka kubera ibibazo bivugwa hagati mu bayoboke b’iryo shyaka riyoborwa na Me Bernard Ntaganda.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibibazo biri muri PS Imberakuri ya Ntaganda, byagira ingaruka ku mpuzamashyaka P5 yose, kuko ubu PS ari yo yari itahiwe kuyobora iyo mpuzamashyaka.
Ayo mashyaka ariko avuga ko iri shyaka rya Ntaganda rigikinguriwe imiryango yinjira muri P5, mu gihe cyose iryo shyaka ryaba ryakemuye ibibazo biriri mo.
Ntaganda ngo yanze agasuzuguro
Me Bernard Ntaganda nawe yahise asohora itangazo, abwira andi mashyaka ko badakwiye gufata PS Imberakuri nk’aho ari ryo shyaka rito muri iyo mpuzamashyaka, akemeza ko nta bibazo biri mu ishyaka rye. Yongera ho ibyabaye ngo byakozwe n’inzego zibifitiye ububasha muri iryo shyaka.
Me Ntaganda, akomeza avuga muri iryo tangazo rye, ko P5 itubahiriza amasezerano agenga iyo mpuzamashyaka, cyane cyane ingingo ivuga ko buri shyaka mu ariya agize P5 ryigenga, ko ritagomba kuvangirwa mu mikorere yaryo n’andi mashyaka.
Intandaro yo kwirukanwa muri P5 kwa PS Imberakuri ya Me Bernard Ntaganda, ngo yaba ari iyirukanwa rya Jean Baptiste Lyumugabe wari uhagarariye PS Imbereakuri igice cya Me Bernard Ntaganda ku mugabane w’u Burayi.
Me Ntaganda ngo yifuzaga kuyobora P5 abandi bagize iyo mpuzamashyaka, bakabona ko bitamworohera kuko aba mu Rwanda, bagahitamo kuyoborwa na Lyumugabe, n’ubundi wigeze kuyobora P5.
Me Ntaganda abonye ko Lyuugabe ashaka kuvana amata ku munwa, ahitamo kumuhagarika amusimbuza Mme Immaculée Uwizeye.
Uyu mugabo Jean Baptiste Lyumugabe wari uhagarariye PS Imberakuri muri P5 ni na we wari ubanye neza n’abandi bayobozi.
Gusimbuza Lyumugabe byakoze ahantu abandi bayobozi ba P5, agasimburwa na Immaculee Uwizeye.
Igishobora kuba cyarabababaje kuruta ho ni uko Me Ntaganda yahise mo Mme Uwizeye ngo hagararire PS Imberakuri muri P5, kandi ari no muri guverinoma ya Padiri Nahimana Thomas kuko ari we Minisitiri w’intebe wayo.
Ngo iyi yiyita Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro, nticana uwaka n’amwe mu mashyaka agize P5 cyane cyane RNC.
Ibi rero ngo nibyo bishobora kuba biteye ihagarikwa rya PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda muri P5, hagamijwe kumukebura.
Ibibazo by’urusobe mu mashyaka agize P5
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Me Bernard Ntaganda, ibibazo ntabibona muri PS Imberakuri ayoboye, ahubwo ababona mu mashyaka an asigaye, kuko ariyo avugwa moa bantu benshi begura kandi bakayasezera mo, akanakomeza avuga ayo mashyaka agaragara mo gucika mo ibice.
Ubwanditsi



