Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Paxpress). ku bufa bufatanye n’umuryango w’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJPRODHO -JIJUKIRWA), Umuryango ugamije kurengera uburenganzira bw’umugore n’umwana (Haguruka), Urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Sida (RRP+) n’umuryango w’uburenganzira bwa muntu HDI, batangije gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishinigye ku gitsina.
Mu kiganiro iyi miryango yagiranye n’abanyamakuru, abayobozi b’iyi miryango basobanuriye abanyamakuru batandakanye ibizakorwa muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango hafatwe ingamba zihamye kandi mu nzego zose zaba iza Leta abikorera n’abanyarwanda muri rusange.
Umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Paxpress), Twizeyimana Albert-Baudouin, avuga ko bifatanije n’iyi miryango uko ari 5 kugirango bahurize hamwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abanyamakuru ba Paxpress bakazakora inkuru (articles) zivuga ku bubi bw’ihohorwa rishingiye ku gitisinda bavuga ingaruka zaryo n’ingamba zikwiriye gufatwa kugirango ricike burundu, ubuyobozi bwa Leta bufatanije n’abaturage.
Umuryango Haguruka mu ijwi rya Umurerwa S. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, avuga ko bazifatanya n’abanyamategeko kureba icyakorwa bakajya inama mu kuvuganira abahuye n’ihohoterwa bakabafasha mu bibazo byabo, bakazibanda muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Gasabo nka Ndera,Bumbogo, Masaka etc kandi bakazabikora bashingiye ku bakene harebwe ibyiciro by’ubudehe.
Ku by’umurango HDI, ngo muri iyi minsi bazahugura abagore kugiranggo bamenye uburenganzira bwabo kandi bazereka inzego zibishinzwe (MIGOROF. n’abandi) ikibazo cya GBV kugirango kimenyekanishwe birambuye mu nzego za leta.
Ku bwa RRP+, ivuga ko abana n’ubwandu bwa Sida barenga 100 bafite, ngo iki kibazo cyabo baracyakiriye kandi bagikangurira abandi, bakaba bazakomeza kubikora,kuko bazi neza ko ihohotera rishigiye ku gitsna rishobora kuba intandaro yo kwandura virusi itera sida haba ku bashakanye ubwabo no mu miryango yabo.
Businge Antony, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango AJPRODHO-JIJUKIRWA, avuga ko bazakomeza guhamagarira inzego za leta, ibigo n’imiryango byigenga guhagurukira kurinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane mu rubyiruk rw’abakobwa kuko bamwe baterwa batiteguye kuko ariyo nkomoko y’ubuzima bubi kuri bo.
Aba bayobozi basaba inzego zaleta gufata no gukaza ingamba zihariye mu kurinda urubyiruko rw’abangavu, guha ubutabera abahohotewe bishingiye ku gitsina.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

